Mu mpera z’icyumweru gishize, ku itariki 19 Werurwe 2017, imodoka y’uyu muririmbyi yo mu bwoko bwa Range Rover yataye umukono iri mu muhanda wa Nairobi-Meru igana ahitwa Mukutano igonga umumotari wavagayo n’umugenzi yari ahetse, barapfa.

Abapfiriye muri iyi mpanuka ni abasore babiri bombi b’imyaka 21 nk’uko byatangajwe n’Ubuvugizi bwa Polisi y’i Nairobi kuri uyu wa Kane. Uwari utwaye moto ni uwitwa Mugo Mwangi naho uwo yari ahetse yitwa James Maingi.

Ikinyamakuru Daily Nation cyatangaje ko polisi ya Kenya yahise itangira gukora iperereza ryimbitse kuri uyu muhanzi ndetse iri gushakisha ibimenyetso bigaragaza uko impanuka yagenze kugira ngo hamenyekane mu by’ukuri uwari mu ikosa.

Jaguar naramuka atsinzwe mu bugenzacyaha azahita ashyikirizwa inkiko zimuburanishe ndetse ngo iki cyaha yakoze gishobora kuzamuviramo igifungo kigeze ku myaka icumi hakiyongeraho ihazabu no kwamburwa uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga.

Umuvugizi wa Polisi ya Kenya, George Kinoti yavuze ko Charles Njagua Kanyi ari gukorwaho iperereza ku cyaha cyo ‘guteza urupfu biturutse ku makosa ye mu muhanda’, nibimuhama ngo azahanwa bikomeye ndetse yamburwe uburenganzira bwo kongera gutwara imodoka mu buryo bwa burundu.

Yagize ati “Iperereza risa n’iryamaze kurangira, imodoka[yishe abana bantu] yakorewe igenzura kuwa Gatatu hanyuma turayirekura ihabwa nyirayo. Ibimenyetso bya mbere byagaragaje ko umumotari yagonzwe bamuturutse inyuma. Azajyanwa[Jaguar] mu rukiko isaha n’isaha.”

Aba bombi, Sinfonia Mugo na Joseph Maingi bapfiriye hafi y’iguriro rya Rukanga ari naho impanuka yabereye. Iyi modoka yishe aba bantu ni iy’umuhanzi Jaguar gusa hari amakuru avuga ko yari itwawe n’umukobwa, ngo akimara kugonga yahise ahinduranya umwanya n’uyu muhanzi kugira ngo yoroshye ikibazo.

Jaguar yahakanye aya makuru ndetse ashimangira ko nubwo yari kumwe n’abantu babiri mu modoka ari we wari utwaye iyi Range Rover yakoze impanuka ndetse akemera ko akwiye ‘gusaba imbabazi no gufata mu mugongo abo mu miryango y’abapfuye’.

Iyi modoka yishe abantu babiri umumotari n'umunyeshuri yari ahetse
Iyi modoka yishe abantu babiri umumotari n'umunyeshuri yari ahetse

Umuririmbyi Jaguar aravugwaho gushaka gukingira ikibaba uwo mukobwa wari utwaye imodoka yagonze, nyuma y’aho yemeje ko agiye kwinjira mu kibuga cya politiki agahatanira kuba umudepite mu gihugu cye. Amatora rusange y’abakandida bahatanira kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko muri Kenya azakorwa ku wa 8 Kanama 2017.

Jaguar ashobora gufungwa imyaka icumi aryozwa kugonga abantu babiri akabica
Jaguar ashobora gufungwa imyaka icumi aryozwa kugonga abantu babiri akabica