Umuhanzi Jamal Wasswa wanakoranye indirimbo na mugenzi we Bruce Melody wo mu Rwanda kuri ubu ari mu bibazo bikomeye nyuma yo guhangana n’itangazamakuru no kwanga nyina umubyara.
BigEye itangaza ko, Jamal ari gupfukamira ibitangazamakuru hafi ya byose muri Uganda kugira ngo bamugirire ikigongwe indirimbo ze zongere zicurangwe ku maradiyo. Ni nyuma y’uko itangazamakuru ryari ryaramufatiye ingamba zikarishye zo kudacuranga indirimbo ye n’imwe kubera imyitwarire mibi yagaragaje mu minsi yashize.
Agifatirwa ibi bihano, Jamal yabifashe nk’ibisanzwe ndetse ngo yumvaga ko azahabwa imbabazi indirimbo ze nshya zigacurangwa nk’ibisanzwe, gusa ubwo aheruka gusohora iyitwa’ Ngolabye’ nibwo yemeye ko itangazamakuru rya Uganda nta mikino rigira bose banga kuyitambutsa.
Benshi mu banyamakuru ngo bamuhaye iki gihano kubera uburyo yahaye akato nyina umubyara ku buryo mu myaka yashize yafashe umwanzuro wo kujya gushaka ahandi yibana ata uyu mubyeyi we.
Mu mpera z’umwaka ushize nibwo itangazamakuru ryo muri Uganda ryamushyize ku karubanda ndetse nyuma yaho umuziki we ugenda ucika intege gahora gahora kugeza ubwo amaze kubona ko ashobora kuzima burundu none ari gusaba imbabazi.
Nubwo ari gutakambira itangazamakuru ngo bamuvanireho ibi bihano, ngo azahabwa imbabazi ari uko yagiye mu ruhame kurisaba imbabazi ndetse akemera ko yahemukiye umubyeyi we ubwo yamutaga.



















TANGA IGITEKEREZO