Janet Jackson w’imyaka 50, yibarutse imfura ye ku gicamunsi cyo ku itariki ya 3 Mutarama 2017, yamubyaranye na Wissam Al Mana bakaba barahise bamuha izina rya Eissa Al Mana.
Mu ntangiriro z’iki cyumweru, byatangajwe ko Janet Jackson yatandukanye n’umugabo we Wissam Al Mana nyuma y’imyaka itanu bari bamaze bakundana. Janet ndetse na Wissam nta kintu baratangaza cyabaye intandaro yo gutandukana kwabo gusa umuvugizi w’uyu mugore yahamirije E!News ko batasabye gatanya gusa ngo ntibakiri kumwe.
Janet Jackson umaze iminsi mike afashe umwanzuro wo gutandukana n’umugabo, yagaragaye mu ruhame mu Mujyi wa London ari kumwe n’umwana amaze amezi agera kuri ane ahishe. Ni ubwa mbere na we agiye mu ruhame kuva yakwibaruka.
Mushiki wa Michael Jackson yatandukanye n’uyu muherwe wo muri Qatar ku mpamvu itarasobanuka neza gusa ikinyamakuru Mirror cyatangaje ko uyu mugore na Wissam Al Mana bakundaga kugirana amahari yaturukaga ku kudahuza umuco.

Urugo rwa Janet Jackson na Wissam Al Mana rwabarirwaga mu zifite amafaranga menshi ku Isi mu byamamare. Uyu mugabo yari afite umutungo ubarirwa muri miliyari y’amadolari mu gihe umugore na we yari amaze kugwiza miliyoni 175 z’amadolari.
Jannet Jackson amaze kurushingana n’abagabo batatu gusa yabyaranye na Wissam Al Mana w’imyaka 41. Nubwo uyu mwana wa Janet ari uwa mbere, Mana asanzwe afite batatu harimo babiri yabyaranye na Debbie Rowe.












Ibitekerezo 0