N’ubwo ari umuherwe, Janet Jackson yafashe icyemezo cyo guhagarika ubufasha bwose yagiriraga abavandimwe be, harimo kubishyurira ibibatunga ndetse n’imisoro.
Ku myaka 47, Janet Jackson utarahwemye gufasha abandimwe be aribo Jackie w’imyaka 62, Tito 59, Jermaine 58, Marlon 56, ndetse na Randy 51, ubu yemeje ko ahagaritse ubwo bufasha kuko asanga ari ukugira igikoresho no kumurushya cyane. Imwe mu mpamvu yateye Janet Jackson kurambirwa, ni uko yasabwaga n’abo bavandimwe be ibintu byinshi kandi bitoroshye ko umuntu yahora abibona.
Imbuga zo muri Amerika zanditse ko nyina wa Janet Jackson ari we wenyine ubu usigaranye ububasha bwo kuvugana nawe.
Izi mbuga zianditse kandi ko Janet yahise anahindura numero ya telefone kugira ngo basaza be batabona uko bamuvugisha.



















TANGA IGITEKEREZO