Janet Museveni , umugore wa Perezida Museveni wa Uganda , yashimiye Dr Jose Chameleone urwego umuziki we umaze kugeraho ndetse anamusaba ko yakomeza gukorana ingufu Uganda ikajya imbere mu ruhando mpuzamahanga.
Janet Museveni wari witabiriye igitaramo Chameleone yari yise “One Million Night Experience” aho kwinjira byasabaga miliyoni y’amashiringi, ni we mushyitsi w’imena wari uhari ndetse ubwo mu minsi yashize yatangazaga ko agomba kuzaza kwifatanya n’uyu muhanzi benshi mu bakunzi ba muzika muri Uganda bahise bacyiyumvamo ndetse biba intandaro yo kuba cyitabiriwe cyane.
Ubwo Chameleone yari amaze kuririmba iyo yise ‘Wale Wale’, Janet Museveni yamukoze mu ntoki amushimira igitekerezo yagize cyo gukora iki gitaramo kigamije gushakira ubufasha abaturage bo mu gace ka Kalamoja badafite amazi n’ubwiherero.
Abaturage bo muri Kalamoja, ni Abanya-Uganda bo mu bwoko bufitanye isano n’Abamasai, batuye mu Majyaruguru y’Uburasirazuba bwa Uganda. Bahageze ahagana mu mwaka w’1600 bavuye muri Ethiopia. Babaho mu buzima bwo guhiga, kurya inyama mbisi, ntibivuza, ntibiga, abenshi bambara ubusa n’indi mico ishaje itajyanye n’iterambere.
Ibibazo Chameleone yabasanganye ubwo aheruka kubasura, byamukoze ku mutima yiyemeza gutera ingabo mu bitugu Janet Museveni , Ambasaderi wabo, agakoresha impano ye y’umuziki mu kubashakira ubufasha.
Nyuma y’iki gitaramo, Chameleone yanditse kuri Instagram agira ati “Ndashimira buri wese wumvaga ko izi nzozi zaba impamo. By’umwihariko ndashimira umushyitsi w’ikirenga , Umugore wa Perezida Museveni. Byari agahebuzo. One Million Night….twabigezeho”
Uyu muhanzi yashimiye byimazeyo kandi abahanzi bagenzi be baje kumutera ingabo mu bitugu muri iki gitaramo yakoreye muri Serena Hotel mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki ya 18 Ukuboza 2014.


















TANGA IGITEKEREZO