Jay-Z ari na we nyir’akabyiniro gakomeye cyane i New York kazwi ku izina rya 40/40 Club yafunguye ishami rishya mu Mujyi wa Kampala mu rwego rwo kwagura ibikorwa bye muri Afurika.
Nk’uko redpepper dukesha iyi nkuru ibitangaza, ngo aka kabyiniro gatangijwe i Kampala niryo shami rya mbere muri Afurika uyu muraperi afunguye. Akabyiniro 40/40 Club i Kampala gaherereye ahitwa Kololo.
Bamwe mu bashinzwe kureberera inyungu za Jay-Z i Kampala, babwiye iki kinyamakuru ko aka kabyiniro kafunguye imiryango kuri uyu wa Gatanu tariki ya 26 Nzeri 2014 ndetse ngo bishimiye kuba uyu muraperi yaratekereje kwagurira ibikorwa bye muri Afurika akabanza muri Uganda.
Muri Club 40/40 ntabwo hari akabyiniro gusa dore ko nateganyijemo ibyumba bikoresherezwamo ibirori bito, ibiganiro n’utubari tugezweho.
Umwe mu bacunga umutungu wa Club 40/40 i Kampala ati “Dufite ibyumba byihariye aho dufasha umuntu kwishimana n’inshuti ze mu buryo bwihariye. Hari n’ibyumba rusange bikorerwamo inama abantu bumva umuziki”
Club 40/40 i Kampala ngo izajya itanga serivise zimeze nk’izitangirwa i New York ari naho Jay-Z yatangirije aka kabyiniro.



















TANGA IGITEKEREZO