00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Jay-Z yakubiswe na muramu we Beyonce arebera

Yanditswe na

Munyengabe M.Sabin

Kuya 13 May 2014 saa 10:14
Yasuwe :

Mu ijoro ryo ku itariki ya 8 Gicurasi 2014 nibwo mu mujyi wa New York habereye ibirori bitangiza iserukiramuco ry’imideli byiswe Met Gala . Kuri uyu munsi, Jay-Z yahuye n’ibibazo bikomeye kuko yahondaguwe na muramuwe ,Solange Knowles murumuna wa Beyonce . Mu mashusho yafashwe na camera zo muri hoteli yitwa Standard Hotel of New York ari naho ibi birori byabereye, yerekanye ko uyu muraperi ubwo yari mu cyuma gitwara abantu bamanuka cyangwa bazamuka mu nyubako ndende (ascenceur), yari kumwe (…)

Mu ijoro ryo ku itariki ya 8 Gicurasi 2014 nibwo mu mujyi wa New York habereye ibirori bitangiza iserukiramuco ry’imideli byiswe Met Gala . Kuri uyu munsi, Jay-Z yahuye n’ibibazo bikomeye kuko yahondaguwe na muramuwe ,Solange Knowles murumuna wa Beyonce .

Basohotse biyumanganyije ariko byaje kumenyekana ko uyu muraperi yakubiswe na muramu we .

Mu mashusho yafashwe na camera zo muri hoteli yitwa Standard Hotel of New York ari naho ibi birori byabereye, yerekanye ko uyu muraperi ubwo yari mu cyuma gitwara abantu bamanuka cyangwa bazamuka mu nyubako ndende (ascenceur), yari kumwe n’umugore we Beyonce na Solange Knowles ndetse n’abashinzwe kubarindira umutekano .

Nyuma y’impaka zitaramanyerwa inkomoko, uyu mukobwa murumuna wa Beyonce, Solange Knowles w’imyaka 27 y’amavuko, yahise atangira gukubita inshyi Jay-Z ari nako amuhata imigeri maze abashinzwe umutekano baramwitambika gusa ntiyaborohera akomeza gukubita uyu mugabo .

Basohotse muri iyi hoteli Jay-Z yifashe mapfubyi. Uwamukubise ni uyu mukobwa w'imbere
Uyu munsi aba bombi baje bafatanye agatoki ku kandi ariko bataha ukubiri .

Nk’uko TMZ ibitangaza, Beyonce, umugore wa Jay Z yararebeye gusa abura icyo akora . Solange Knowles uherutse gusubika ibitaramo bye yari afite ku mugabane w’u Burayi bamushinja ibiyobyabwenge, abashinzwe umutekano bamwunamuye kuri Jay-Z aranga akomeza kumutera imigeri ku mpamvu zitarasobanuka kugeza ubu .

Jay Z amaze gukubirwa yatashye ukwe na Beyonce ataha ukwe

Bariyumanganyije basohoka muri iki cyuma bitwaye nk’aho nta cyabaye gusa Jay Z we yasohotse yikandakanda amatama ahita afata imodoka ajya mu rugo assize umugore we kandi bari bazanye amutwaye . Beyonce na we yasigaye aho, aza gutahana na murumuna we wamukubitiye umugabo .

Beyonce na murumuna we Solange batashye ntawe uvugana n'undi

Ibi birori bya Met Gala benshi bita Costume Institute Gala, byabereye ahitwa Metropolitan Museum of Art ari nayo itegura iri serukiramuco ngarukamwaka ry’imideli mu mujyi wa New York . Ibi birori bya Met Gala byatangiye kuba mu mwaka w’1971, bikaba byitabirwa n’ibyamamare bitandukanye haba mu muziki, ubugeni, sinema, abanyarwenya n’abandi batandukanye .


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages