00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Jay-Z yavuze bimwe mu byaranze ubusore bwe; harimo kuba yarigeze gucuruza ’Cocaine’

Yanditswe na

Thamimu Hakizimana

Kuya 3 October 2013 saa 02:51
Yasuwe :

Sean Carter uzwi ku zina rya Jay- Z, umugabo wa Beyonce Knowless, aba bombi bakaba baheruka gushyirwa ku rutonde rw’ikinyamakuru Forbes Magazine rw’ibyamamare (couples) bikize cyane ku isi.
Nyamara uyu Jay-Z aaherutse gutangaza ko mu busore bwe yanyuze mu buzima bubi kugera aho yagurishije ibiyobyabwenge nka “Cocaine”.
Jay-Z, w’imyaka 43, ufite umwana witwa Blue Ivy, yatangaje la Vinity Fair bumwe mu buzima bwe akiri umusore muto Jayz, aho yavuze ko yigeze guca mu bucuruzi (…)

Sean Carter uzwi ku zina rya Jay- Z, umugabo wa Beyonce Knowless, aba bombi bakaba baheruka gushyirwa ku rutonde rw’ikinyamakuru Forbes Magazine rw’ibyamamare (couples) bikize cyane ku isi.

Nyamara uyu Jay-Z aaherutse gutangaza ko mu busore bwe yanyuze mu buzima bubi kugera aho yagurishije ibiyobyabwenge nka “Cocaine”.

Jay-Z yatangaje ko yacuruje ibiyobyabwenge akiri umusore

Jay-Z, w’imyaka 43, ufite umwana witwa Blue Ivy, yatangaje la Vinity Fair bumwe mu buzima bwe akiri umusore muto Jayz, aho yavuze ko yigeze guca mu bucuruzi bw’ibiyobyabwengeagamirije gufasha umuryango we ubwo yari ikiri umusore.
Jay-Z yagize ati “Twari tubayeho mu buzima bubi ariko mama wanjye yagerageje kubwihanganira.”

Yakomeje agira ati “ Ikindi gihe twarishye amamiliyari menshi y’amashanyarazi, turiha aya telefone, ikindi gihe gaze yaradushiranye, ntitwigeze turara inzara,a riko byari bya bindi byo kwanga igisebo kuko twajyaga ku ishuri twambaye inkweto zisa nabi cyangwa gusubira mu myenda twambaraga kenshi.”

Jay-Z yatangaje ariko ko n’ubwo yacuruje ‘Cocaine’ mu buzima bwe atigeze akoresha ibi biyobyabwenge bitewe n’ingaruka avuga ko yabonye bitera.

Uyu uri i buryo ni Jay-Z akiri muto

Yagize ati “Natangiye kureba abaturage muri rusange, mu gihe mbere niberaga uburyo nahindura ubuzima bwanjye. Natekereje uburyo nahindura ubuzima, natekerezaga ku birebana n’uburyo nagura imyenda”

Jay-Z yanavuze ko kugurisha ibiyobyabwenge biri mu byamufunguye amaso agatangira gusobanukirwa n‘ibijyanye n’ubucuruzi.

Yagize ati “Njye nzi ingengo y’imari, nari umucuruzi w’ibiyobyabwenge, kandi kugira ngo ube umucuruzi wabyo bigusaba kumenya ibintu byangombwa by’ingenzi mu bucuruzi.”

Jay-Z na Beyonce, bari ku rutonde rw'abaherwe ku Isi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages