Mu ijoro ryo ku itariki ya 8 Gicurasi 2014 nibwo mu mujyi wa New York habereye ibirori bitangiza iserukiramuco ry’imideli byiswe Met Gala . Icyo gihe, Jay-Z yahuye n’ibibazo bikomeye kuko yahondaguwe na muramuwe ,Solange Knowles murumuna wa Beyonce .
Mu mashusho yafashwe na camera zo muri hoteli yitwa Standard Hotel of New York ari naho ibi birori byabereye, yerekanye ko uyu muraperi ubwo yari mu cyuma gitwara abantu bamanuka cyangwa bazamuka mu nyubako ndende (ascenceur), yari kumwe n’umugore we Beyonce na Solange Knowles ndetse n’abashinzwe kubarindira umutekano.
Mu kiganiro yagiranye na Rap Radar, Jay Z yashimangiye ko byari ku nshuro ya mbere ashyamirana na muryamu we Solange Knowles ndetse ngo nyuma yo kurwana umubano wabo ntiwigeze uzamo ibibazo.
Jay Z uzwi mu ndirimbo 99 Problems akaba anafite abana batatu [Blue Ivy n’impanga yabyaye Rumi na Sir ], yavuze ko mu myaka yose amaze aziranye na Solange Knowles, ngo ni ubwa mbere bari bagiranye amakimbirane.
Yagize ati “Iteka twahoze dufitanye umubano mwiza. Nagiye nshyamirana ndetse nkarwana n’abavandimwe banjye mu buzima bwose. Ibyo byagiye bibabo…”
Yongeyeho ati “Byari inshuro ya mbere tugiranye kutumvikana. Mbere na nyuma umubano hagati yacu ni mwiza. Nzakomeza kumurinda. Uriya ni mushiki wanjye, ntabwo ari muramu wanjye. Ni mushiki wanjye.”
Jay Z yatangaje ibi mbere y’uko yitabira igitaramo yakoze mu iserukiramuco rya V Festival ryabereye muri Chelmsford, mu Bwongereza ku Cyumweru tariki ya 21 Kanama 2017.
Yavuze ko ibyatangajwe ko [ibyo guca inyuma Beyonce] nk’impamvu zatumye Solange amutera imigeri atari ukuri ndetse ngo album eshatu zakozwe zigahuzwa n’ubu bushyamirane ngo nta shingiro bifite.
Muri Nzeri 2016 Solange yasohoye album yacurujwe cyane yitwa’ A Seat At The Table’, Beyonce na we yakoze iyitwa Lemonade, Jay Z na we aherutse gusohora iyitwa ‘4:44’, yahise ihuzwa n’ibyo guca inyuma umugore we kubera indirimbo yakoze n’amagambo azirimo asa n’abikomozaho.



















TANGA IGITEKEREZO