Nyuma y’uko amashusho y’indirimbo ‘Booty’ ya Jennifer Lopez na Iggy Azalea agiye hanze, ku mbuga zitandukanye ku Isi aba bagore baravumirwa ku gahera kubera uburyo batigisa ibibuno banikubanaho.
Mu ijoro ryo kuwa Kane tariki ya 18 Nzeri nibwo amashusho y’indirimbo ‘Booty’ yagiye hanze. Nyuma y’amasaha atagera kuri 48 gusa iyi ndirimbo imaze kurebwa n’abagera kuri 13,912,226.
Nubwo iyi ndirimbo iri kurebwa cyane, benshi bari kuyitangaho ibitekerezo biyinenga haba ku rubuga rwa Youtube kuri Konti ya Vevo, ku mbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru mpuzamahanga.
Dailymail itangaza ko uburyo aya mashusho akozemo aba bagore basa n’abigisha ubutinganyi dore ko kuva itangira kugeza irangiye babyina bakubanaho ibibuno mu buryo bukurura benshi.
Uburyo Lopez na Iggy bakozemo iyi ndirimbo ngo bigaragaza ko biganye Nicki Minaj mu ndirimbo ye ‘Anaconda’ na yo yaciye agahigo kubera ibijya gusa n’ubusambanyi yashyizemo. Mu bitekerezo byatanzwe kuri iyi ndirimbo, benshi bashimangiye ko muri iki gihe gukundwa k’umuhanzi bidasaba inganzo ahubwo ubwiza bwe n’uburyo abukoresha yiyereka Isi ngo nibyo bituma yamamara.
‘Booty’ ni imwe mu ndirimbo zigize album Lopez yise A.K.A yashyize hanze muri Kamena 2013 gusa ntiyaguzwe cyane dore ko mu cyumweru cya mbere yagurishijwe amadorali 33,000. Iyi album niyo yagurishijwe make kuva uyu mugore yatangira umuziki. Iyi ndirimbo igiye gutuma umubare w’abagura iyi album wiyongera bikomeye kubera uburyo ishakishwa.
Iyi ndirimbo igiye hanze nyuma y’icyumweru kimwe bitangajwe ko hagiye gucuruzwa filime igaragaza Iggy Azalea asambana n’uwari umukunzi we.

























TANGA IGITEKEREZO