00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Jimi Jamison yishwe n’umutima

Yanditswe na

Bukuru JC.

Kuya 2 September 2014 saa 09:10
Yasuwe :

Umuhanzi Jimi Jamison wakanyujijeho mu matsinda ya muzika Cobra na Survivor yashizemo umwuka ku Cyumweru tariki ya 31 Kanama 2014 azize indwara y’umutima.
Sally Irwin wari ushinzwe guhuza Jimi Jamison n’abamutumira mu bitaramo, yabwiye TMZ ko nyakwigendera yaguye iwe mu rugo mu ijoro ryo ku Cyumweru nyuma y’igitaramo yakoranye n’itsinda rye Survivor ku mugoroba wo kuwa Gatandatu tariki ya 29 Kanama mu majyaruguru ya California.
Ku myaka 63 y’amavuko, Jimi Jamison yitabye Imana afite (…)

Umuhanzi Jimi Jamison wakanyujijeho mu matsinda ya muzika Cobra na Survivor yashizemo umwuka ku Cyumweru tariki ya 31 Kanama 2014 azize indwara y’umutima.

Sally Irwin wari ushinzwe guhuza Jimi Jamison n’abamutumira mu bitaramo, yabwiye TMZ ko nyakwigendera yaguye iwe mu rugo mu ijoro ryo ku Cyumweru nyuma y’igitaramo yakoranye n’itsinda rye Survivor ku mugoroba wo kuwa Gatandatu tariki ya 29 Kanama mu majyaruguru ya California.

Ku myaka 63 y’amavuko, Jimi Jamison yitabye Imana afite imyaka 63, akaba yari atuye mu mujyi wa Memphis muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Jimi Jamison(iburyo)

Jamison yinjiye muri Survivor mu mwaka w’1984, yafashije iri tsinda gukora indirimbo zaryo zamamaye ku Isi nka "Eye of the Tiger"), "The Moment of Truth" (yakoreshejwe muri filime "The Karate Kid"), "The Search Is Over" , "Is This Love” n’izindi nyinshi.

Abagize Survivor babinyujije kuri paji yabo ya Facebook, batangaje ko batewe agahinda n’urupfu rw’uyu muhanzi.

Banditse bagira bati “Umuryango Survivor ushenguwe kandi ubabajwe n’urupfu rw’umuvandimwe wacu Jimi Jamison. Ibitekerezo byacu, urukundo n’amasengesho tubyerekeje ku muryango we n’inshuti ze”

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages