Nk’uko Jordin Sparks ubwe yabyitangarije, yavuze ko yongeye gukunda kubera umutima mwiza yasanganye umuhanzi mu njyana ya Rap Dominic Wynn Woods benshi bazi nka Sage the Gemini.
Yagize ati “Turi kugirana ibihe byiza, ni umwana mwiza kandi nibyo mubona ku mafoto ubwabyo bifite byinshi bihishura, ntabwo mpfa gusoma umusore ubonetse wese.”
Jordin Sparks yongeye kwerura iby’urukundo rwe n’uyu muraperi ubwo yashyiraga kuri Instagram amafoto yabo bishimanye ndetse agaherekezwa n’amagambo y’urukundo agira ati, “Nsigaye nkunda umunsi wo kuwa mbere kuko Sage the Gemini ni umusore nkunda kuva ku wa mbere kugeza n’indi minsi yose kuko buri munsi ni mushya kuri twe."
Jordin Sparks akundanye na Sage the Gemini nyuma yo gutandukana na Jason Derulo muri Nzeli 2014 bari bamaranye igihe kigera ku myaka itatu ndetse banafite imishinga yo kubana.
Mu 2012, Jason Derulo yaje mu Rwanda ubwo yari yatumiwe mu gitaramo gisoza PGGSS2, yegukanwe na King James.
Jordin Sparks usanzwe ukora ibikorwa by’ubuvuzi, nawe yaje mu Rwanda Werurwe 2011 ubwo yari yitabiriye igikorwa cy’umuryango ‘The Starkey Hearing Foundation’ cyo gutanga utwuma twunganira abantu bafite ubumuga bwo kutumva.



















TANGA IGITEKEREZO