Umuhanzi w’Umugande Jose Chameleone yatangaje ku rubuga rwa facebook ifoto ari kumwe na Dr Col Kiiza Besigye, uwashinze ishyaka ritavuga rumwe na Leta ya Uganda rya FDC, ishyaka rigikomeje guhangana na Leta..
Uyu muhanzi ntiyagaragaje aho bahuriye, gusa bizwi ko bahuye kuri uyu wa Gatanu ubwo yari mu rugerndo yerekeza muri Tanzaniya, aho yari agiye kuririmba.
Mu magambo yatangaje Jose Chameleone yagaragaje ko yishimiye guhura n’uyu munyapolitiki.
Abahanzi bakunze gukoreshwa mu gutambutsa ku buryo bworoshye ubutumwa bw’abanyapolitiki.
Uyu Dr Col Kiiza Besigye yakunze kujya ahura n’abandi bahanzi bakunzwe muri Uganda harimo no kuba yaritabiriye igitaramo Bobi Wine yamutumiyemo cyo kumurika Album ye.



















TANGA IGITEKEREZO