Umuhanzi Juliana Kanyomozi yasabye bagenzi be kureka ingeso mbi cyane cyane ubusinzi bakajya basenga ku Cyumweru bakanashimira Imana ku migisha yabahaye binyuze mu mpano zabo.
Nk’uko Big Eye yabitangaje, Juliana yashimangiye ko abahanzi bakwiriye kureba kure bakajya bafata iya mbere mu gushimira Imana ku mpano nziza yabahaye aho kuba imbata z’inzoga.
Yagize ati, “Impamvu mbona abahanzi benshi badakunze gusenga ni uko baba baraye banywa inzoga nyinshi bugacya ku Cyumweru nta mbaraga bafite zo kujya mu nzu y’Imana”.
Yaboneyeho kwibutsa bagenzi be ko impano bafite bazikomora ku Mana bityo bakaba bakwiye kuzikoresha mu kuyiramya no kuyisingiza.
Juliana yagarutse ku buzima bwe akiri muto avuga ko yajyaga yifuza kuba umuhanzi akaririmba akabona abantu bamwishimiye . Kuri ubu yishimira ko afite ishimwe rikomeye ko afite abafana barenga miliyoni.
Ati, “Nkiri muto nifuzaga kuzaba umuririmbyi, nkajya ndirimba nkabona abantu bishimye , ariko ubu ndashimira Imana ko ndirimba abantu barenga miliyoni bakishima ndetse bakanampa amashyi”.
Yunzemo ati “Twebwe dusaba bike Imana ikaduha byinshi, nimuze rero tuyishimire ku mirimo myiza idukorera.
Juliana Kanyomozi ni umwe mu byamamare byitabiriye igiterane ngarukamwaka giherutse kubera i Kampala. Mu bacyitabiriye harimo n’abayobozi batandukanye harimo n’uwahoze ari Meya wa Kampala Al Hajji Nasser Ntegge Ssebagala , abahanzi batandukanye nka Bebe Cool,Chameleone n’umugore we Daniella, Mun G, Desire Luzinda wifotoje yambaye ubusa, GNL Zamba umupfumu ukomeye witwa Mama Fina n’abandi batandukanye.



















TANGA IGITEKEREZO