00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Juliana ntiyishimiye ibihano biremereye yahawe na Youtube

Yanditswe na

Hamenya John Robert

Kuya 16 August 2013 saa 09:44
Yasuwe :

Nubwo asanzwe ari icyamamare, Juliana Kanyomozi yahawe ibihano biremereye muri muzika ye n’ubuyobozi bw’urubuga rwa Youtube, aho yangiwe kongera gushyiraho indirimbo ze kuri uru rubuga akoresheje konti ye aheruka gufungura
Ibi byabaye nyuma y’aho abantu ataramenya batanze ibitekerezo kuri uru rubuga (comments) ku ndirimbo ze nuko Youtube ikaburira uyu muhanzi, imubwira ko atemerewe kongera gushyiraho indirimbo ze nshya.
Juliana Kanyomozi yahise atangaza ko ibi bitamushimishije kandi (…)

Nubwo asanzwe ari icyamamare, Juliana Kanyomozi yahawe ibihano biremereye muri muzika ye n’ubuyobozi bw’urubuga rwa Youtube, aho yangiwe kongera gushyiraho indirimbo ze kuri uru rubuga akoresheje konti ye aheruka gufungura

Ibi byabaye nyuma y’aho abantu ataramenya batanze ibitekerezo kuri uru rubuga (comments) ku ndirimbo ze nuko Youtube ikaburira uyu muhanzi, imubwira ko atemerewe kongera gushyiraho indirimbo ze nshya.

Juliana Kanyomozi yahise atangaza ko ibi bitamushimishije kandi byamuciye intege agira ati “Ni gute washyira indirimbo yawe ku rubuga rwa Youtube bakakubwira ngo wishe amategeko arengera umutungo w’ibihangano? Ese bazi ayo mba nishyuye mbikora?”

Juliana Kanyomozi yamenyekanye cyane mu Rwanda kuva mu myaka yo mu 2000 kubera indirimbo ze nka “Nabikowa” “Seven Days”, “Say Yes’’ n’izindi.

Ubwo yafunguraga iyi konti ye ya Youtube, Juliana yari yanatangaje ko nta muntu wundi yifuza ko yajya ashyira indirimbo ze kuri Internet, avuga ko ari we uzajya abyikorera we ubwe kuko ngo asanga byarajemo ubucuruzi cyane.

Indirimbo Eddiba ya Juliana yatumye Juliana afatirwa ibihano na Youtube:

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages