00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Juliana yanze gusangira urubyiniro na Davido wo muri Nigeria

Yanditswe na

Kalinda Brendah

Kuya 18 November 2014 saa 04:24
Yasuwe :

Kubera gushegeshwa n’urupfu rw’umwana we Keron , Juliana Kanyomozi ntagipfa kugaragara mu ruhame ndetse by’umwihariko akaba nta gitaramo na kimwe aremera kwitabira nyuma yo kubura imfura ye.
Ni byinshi mu bitaramo uyu muhanzi yagiye atumirwamo ndetse agahabwa akayabo ariko akanga kubyitabira. Bigeye yatangaje ko Juliana yanze kuzagaragara mu gitaramo umuhanzi Davido wo muri Nigeria azakorera i Kampala kuri Freedom City mu Kuboza 2014.
Benshi bakomeje kwibaza impamvu Juliana yanze (…)

Kubera gushegeshwa n’urupfu rw’umwana we Keron , Juliana Kanyomozi ntagipfa kugaragara mu ruhame ndetse by’umwihariko akaba nta gitaramo na kimwe aremera kwitabira nyuma yo kubura imfura ye.

Ni byinshi mu bitaramo uyu muhanzi yagiye atumirwamo ndetse agahabwa akayabo ariko akanga kubyitabira. Bigeye yatangaje ko Juliana yanze kuzagaragara mu gitaramo umuhanzi Davido wo muri Nigeria azakorera i Kampala kuri Freedom City mu Kuboza 2014.

Benshi bakomeje kwibaza impamvu Juliana yanze kuzagaragara muri iki gitaramo dore ko yari kwinjiza akayabo k’amafaranga ndetse akagira akanasabana n’abafana be nyuma y’igihe kirekire batamubona.

Umwe mu nshuti za hafi za Juliana yavuze ko impamvu nyamukuru ari kwanga kwigaragaza ari uko ari gutegura album ye ya kane ateganya gushyira hanze mu ntangiriro z’umwaka utaha. Uyu muhanzi ari kwihisha amaso y’abafana kugira ngo arusheho kubatera amatsiko ndetse banamukumbure cyane bityo igitaramo azakora bwa mbere nyuma y’ibihe bibi amazemo iminsi kizitabirwe.

Nyuma y’uko Juliana ahakaniye Cee Cee Entertainment iri gutegura iki gitaramo, bahise biyambaza umuhanzi Chameleone ngo asimbure uyu mugore. Kugeza ubu na we ntarerura ngo abemerere ariko bivugwa ko bakiri mu mishyikirano yo kwemeranya ku mafaranga bazamwishyura.

Ijwi ryiza ndetse n’ubuhanga buzwi kuri Juliana byatumye bamwe mu banyagihugu be bamwita Celine Dion wa Uganda. Aherutse gushyira hanze indirimbo yise “Something of my life” igaruka ku ntimba yatewe no kubura umwana we, ahamya neza ko izongera imbaraga ndetse ikanahumuriza abantu bahura n’ibibazo bibagoye mu buzima akenshi bamwe bakabura umutima n’imbaraga zo kubyakira.

Davido umwe mu bahanzi bakunzwe cyane muri Nigeria ndetse n’Afurika ategerejwe gutaramira muri Uganda ku itariki 6 Ukubuzo 2014 muri Freedom City, nyuma yuko mugenzi we WizKid na we aherutse gutaramira muri iki gihugu.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages