Justin Bieber w’imyaka 20 y’amavuko, uzwi cyane mu muziki wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aratangaza ko yiteguye gukomeza gushinga imizi muri Yesu Kristo binyuze mu ivugabutumwa akanahindura imyitwarire akaba nta makemwa.
Nk’uko TMZ ibitangaza, Justin Beiber nyuma y’uko abatijwe , agiye gutangira ivugabutumwa rizamara ibyumweru bibiri aho azaba abifashijwemo n’umupasiteri ukomeye muri Palm Springs, California ari naho iri vugabutumwa agiye kurikorera.
Justin Beiber yashyize ku ruhande inshuti ze mbi, inzoga ndetse n’ibindi biyobyabwenge yakoreshaga bitari mu murongo w’Imana. Ibirangaza byose n’ibyamubuzaga gukurikiza inzira y’Imana yabiteye umugongo ahitamo kuyoboka Nyagasani.
Uyu musore agiye mu ivugabutumwa nyuma y’uko inkiko zo muri Argantine zimusabye kwitaba bitarenze iminsi 60 aho akurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa gafotozi Diego Pesoa. Uyu muhanzi kandi yanashyiriweho impapuro na Polisi Mpuzamahanga kugira ngo azatabwe muri yombi naramuka atitabye mu gihe cyagenwe.
Iki cyaha Justin Bieber akurikiranyweho yagikoreye muri Argentine ubwo yari yagiye gukorerayo igitaramo umwaka ushize wa 2013. Yakubise gafotozi ku itariki ya 9 Ugushyingo 2013.
Biteganyijwe ko Beiber aramutse ahamwe n’icyaha yahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe.


















TANGA IGITEKEREZO