00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Justin Beiber yongeye gufatwa anywa ibiyobyabwenge

Yanditswe na

Munyentwari Patrick

Kuya 17 June 2013 saa 11:15
Yasuwe :

Ku myaka 19 y’amavuko gusa, Justin Beiber yongeye gufotorwa ari kunywa ibiyobyabwenge, ubwo yari mu gitaramo cyo kumurika Album “Yeezus” ya Kanye West i Los Angeles.
Justin Beiber ubu aza mu bantu 9% batuye Canada, bafite gahunda yo gufata ibiyobyabwenge buri munsi, ariko akaba amaze gufatwa inshuro nke, ugereranyije n’izo abifata.
Urubuga yahoo.fr rwanditse ko muri Mutarama, ari bwo Justin Beiber aherutse gufatanwa ibiyobyabwenge ari kumwe na Lil Twist , agerageza kwisobanura agira (…)

Ku myaka 19 y’amavuko gusa, Justin Beiber yongeye gufotorwa ari kunywa ibiyobyabwenge, ubwo yari mu gitaramo cyo kumurika Album “Yeezus” ya Kanye West i Los Angeles.

Justin Beiber ubu aza mu bantu 9% batuye Canada, bafite gahunda yo gufata ibiyobyabwenge buri munsi, ariko akaba amaze gufatwa inshuro nke, ugereranyije n’izo abifata.

Urubuga yahoo.fr rwanditse ko muri Mutarama, ari bwo Justin Beiber aherutse gufatanwa ibiyobyabwenge ari kumwe na Lil Twist , agerageza kwisobanura agira ati: “Ndacyari muto, imyaka mfite inyemerera gukubagana, umunsi ku munsi ngerageza kwikosora nubwo bigoye, ariko bizashira”.

Nyamara ngo nubwo yagerageje gukingirwa ikibaba n’abamurinda, kuri uyu wa 18 Kamena ubwo igitaramo cyabaga, ntibyabujije abanyamakuru gufotora uyu muhanzi anywa ibiyobyabwenge mu bantu.

Ntibikwiye Justin Beiber anywa ibiyobyabwenge
Justin Beiber yafotowe anywa ibiyobyabwenge
Imyitwarire ya Justin Beiber yaba ifite aho ihuriye no gufata ibiyobyabwenge
Justin Beiber yiyambitse ubusa mu ruhame
Ubwo yafatwaga ku nshuro ya mbere anywa ibiyobyabwenge na Lil Twist
Justin Beiber ntafata ibiyobyabwenge wenyine

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages