Justin Bieber ategerejwe mu Mujyi wa Rio de Janeiro aho agomba gukorera kimwe mu bitaramo bikomeye afite mu majyepfo ya Amerika uyu mwaka. Mail Online yatangaje ko uyu muhanzi azagera i Rio de Janeiro kuwa Gatatu tariki ya 5 Mata 2017, ngo akigera ku kibuga cy’indege azahita ashyikirizwa impapuro zimusobanurira ibirego akurikiranyweho anateguzwe kwitaba ubutabera bw’iki gihugu.

Ibyaha Justin Bieber akurikiranyweho harimo icyo ‘kwica amategeko y’umujyi wa Rio de Janeiro no gusuzugura umurage w’igihugu’. Ibi byaha yabishyizweho nyuma y’uko mu Ugushyingo 2013 yagiye muri iki gihugu asiga amarangi kuri rumwe mu nkuta zubashywe kubera amateka ya Brazil.

Icyo gihe ngo yavuye muri Brazil atarashyikirizwa impapuro zimusobanurira ibyaha yahakoreye, gusa nyuma y’imyaka ine ubushinjacyaha bw’iki gihugu bwahise bwongera kubyutsa ibirego kuko Justin Bieber agiye gusubira kuririmbirayo.

Bieber azagera muri Rio de Janeiro mu ijoro ryo kuwa 5 Mata 2017, ubushinjacyaha bwavuze ko buzahita busaba ubutabera kugeza uyu muhanzi mu nkiko yakwanga kubyubahiriza hagakoreshwa ingufu za polisi. Naramuka ahamwe n’iki cyaha Justin Bieber azahanishwa igifungo cy’umwaka umwe muri gereza cyangwa atange ihazabu ihwanye n’ama-pound 6,400.

Umucamanza muri Rio de Janeiro, Rudi Lowenkron yavuze ko Justin Bieber akigera ku kibuga cy’indege azahabwa impapuro agomba gusinya yemeza ko azi neza iby’ibi birego afite mu nkiko mbere y’uko aririmbira ahitwa Apoteose Square.

Ibyaha Justin akurikiranyweho ngo yabikoze mu mwaka wa 2013 ubwo aheruka muri Brazil
Ibyaha Justin akurikiranyweho ngo yabikoze mu mwaka wa 2013 ubwo aheruka muri Brazil
Izi nyandiko yashyize kuri uru rukuta ni zo aryozwa
Izi nyandiko yashyize kuri uru rukuta ni zo aryozwa