Umuhanzi witwa Devin Copeland uzwi ku izina rya ’De Rico’ hamwe n’umwandikira indirimbo witwa ’Mareio Overton’ bamaze kujyana mu rukiko Justin Bieber na Usher kubera indirimbo yitwa ’Somebody to Love’ bavuga ko babibye.
Kugeza ubu, De Rico yamaze kugeza ikirego cye mu rukiko rwo muri Leta ya Virginia, dore ko we n Mareio umwandikira indirimbo bemeza ko hari byinshi biri mu ndirimbo yabo ya mbere bisa neza neza n’ibyo muri Somebody to Love ya Bieber na Usher, bityo bakabishyuza amadolari ya Amerika ibihumbi 10 kubera uburenganzira bwa nyir’igihangano batubahirije.
Iyi ndirimbo ’Somebody to Love’ iri ku muzingo ’My World 2.0’ ya Justin Bieber, ikaba yarakunzwe cyane ubwo yashyirwaga hanze mu w’2010, gusa De Rico akemeza ko bayiyitiriye kuko yayandikiwe na Mareio ikanasohoka ku muzingo we yise ’My Story II’ mu mwaka w’2008.
Reba indirimbo ’Somebody to love’ ya Justin Bieber na Usher hano:



















TANGA IGITEKEREZO