Justin Bieber ari mu bahanzi bakomeye ku Isi ndetse bakurikirwa na benshi mu rubyiruko, by’akarusho akaba umunyagikundiro mu bakobwa bakunda umuziki we, ibi bigaragarira mu bitaramo agenda akora mu bihugu byo ku migabane itandukanye.

Uyu muhanzi w’imyaka 23 y’amavuko yahagaritse ibitaramo kugira ngo abone agahenge nyuma y’ibibazo by’uruhererekane yari amazemo iminsi bigatuma ahagarika urugendo yagombaga kuzagirira mujyi wa Beijing no mu yindi mijyi ikomeye muri Aziya harimo iyo muri Singapore, Phillipines, u Buyapani, u Buhinde na Hong Kong.

New York Daily News yatangaje ko ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 26 Nyakanga 2017, Justin Bieber yagonze umwe mu bafotozi bashakaga kwegera imodoka ye ngo bamufotore asohotse mu masengesho.

Bieber akigonga uyu mufotozi yahise ahagarika imodoka, asohokamo ndetse apfukama iruhande rw’uyu musore wari warambaraye hasi agaragaza ko yababajwe cyane n’imodoka yamugonze mu rubavu.

Justin Bieber yagonze uyu mufotozi ahagana saa tatu n’igice z’ijoro ku isaha yo muri California. Muri aka gace Justin yagongeyemo uyu mufotozi, harimo Khloe and Kourtney Kardashian na bo bari bavuye muri aya masengesho yabereye muri Beverly Hills.

Umuvugizi wa Polisi muri Beverly Hills, Lt. Scott yatangaje ko ‘iyi mpanuka yari yoroheje cyane ndetse ko umushoferi yagendaga buhoro ku buryo itashoboraga kwangiza ubuzima’.

Uyu musore yagonzwe ubwo yashakaga kwegera imodoka ya Justin Bieber ngo afate amafoto
Uyu musore yagonzwe ubwo yashakaga kwegera imodoka ya Justin Bieber ngo afate amafoto

Uyu muvugizi w’igipolisi kandi yahamije ko ‘nta cyaha kibasira ubuzima bwa muntu uwari utwaye iyi modoka yagonze yakurikiranwaho’ nyuma y’iperereza ryimbitse ryakorewe ahabereye impanuka.

Umufotozi wagonzwe yajyanywe mu bitaro kugira ngo yitabweho n’abaganga hanyuma Justin Bieber na we ahita ajyanwa n’inzego zishinzwe umutekano zijya kumuhata ibibazo ariko yahise arekurwa.

Justin Bieber yagerageje gushaka guhita atabara uwagonzwe, undi arabyanga akomeza kwigaragura hasi
Justin Bieber yagerageje gushaka guhita atabara uwagonzwe, undi arabyanga akomeza kwigaragura hasi
Uyu muhanzi yahise akorwaho iperereza ngo hamenyekane imvano y'ikosa yakoze
Uyu muhanzi yahise akorwaho iperereza ngo hamenyekane imvano y'ikosa yakoze
Justin Bieber yangiwe kwinjira mu Bushinwa bitewe n'ibyo yakoze muri 2014
Justin Bieber yangiwe kwinjira mu Bushinwa bitewe n'ibyo yakoze muri 2014