00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Justin Bieber yagizwe umwere mu nkiko kuko ‘atarakura’

Yanditswe na
Kuya 3 October 2013 saa 08:08
Yasuwe :

Yari amaze iminsi asiragira mu nkiko aregwa ibyaha bya hato na hato birimo kubangamira abaturanyi n’urusaku rw’imodoka ze, none kuri uyu wa Gatatu, urukiko rw’i Los Angeles rwatangaje ko ko nta cyaha kimuhama, ahubwo ko ibikorwa bye ari ibya cyana.
Bieber, w’imyaka 19, yari amaze iminsi akorerwa iperereza ngo harebwe iby’ibyaha yashinjwaga n’abaturanyi be b’i Calabasas muri California.
Ibi byaha, birimo gucira mu maso umwe mu baturanyi be no gutwara imodoka ze ku muvuduko mwinshi (…)

Yari amaze iminsi asiragira mu nkiko aregwa ibyaha bya hato na hato birimo kubangamira abaturanyi n’urusaku rw’imodoka ze, none kuri uyu wa Gatatu, urukiko rw’i Los Angeles rwatangaje ko ko nta cyaha kimuhama, ahubwo ko ibikorwa bye ari ibya cyana.

Ibikorwa bya Bieber byiswe ibya 'cyana'

Bieber, w’imyaka 19, yari amaze iminsi akorerwa iperereza ngo harebwe iby’ibyaha yashinjwaga n’abaturanyi be b’i Calabasas muri California.

Ibi byaha, birimo gucira mu maso umwe mu baturanyi be no gutwara imodoka ze ku muvuduko mwinshi n’urusaku rukabije, akaba yabisimbutse kubera ko umucamanza yavuze ko ibyo aregwa bitamugira umunyacyaha ahubwo ari ibikorwa bya cyana.

Kuva muri Werurwe uyu mwaka, uy muhanzi w’icyamamare mu njyana ya Pop, Justin Bieber, yagiranye ubushyamirane bukomeye n’abaturanyi be bitewe n’amakosa menshi yashinjwe, yiganjemo bene aya urukiko rwise aya cyana.

Menshi muri ayo makosa agaruka ku gucira ku bantu, kunyara mu ndobo muri Resitora, gukubita ba gafotozi, gushyira amafoto kuri internet anywa inzoga n’ibindi.

Imitwarire y'imodoka ya Bieber n'inshuti ze irakemangwa, atwarana umuvuduko ukabije anasakuriza abaturanyi
Aha ni mu rugo kwa Bieber udacirirwa akari urutega n'abaturanyi be

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages