Justin Drew Bieber yatunguye benshi avanamo imyenda ageze imbere y’abafana nyuma y’induru bamuvugirije mu birori bya Fashion Rocks byabaye mu ijoro ryo kuwa Kabiri tariki ya 09 Nzeri mu cyumweru cy’imideli cyiswe New York Fashion Week.
Justin Bieber w’imyaka 20 y’amavuko, ubwo yari aje guha ikaze umuhanzikazi Rita Ora, yageze imbere y’abafana bari bitabiriye ibi birori by’imideli byatambutswaga imbonankubone kuri Televiziyo ya CBS, benshi bamugaragarije ko batamwishimiye bityo na we ahita avanamo imyenda asigarana agakabutura k’imbere.
Ubwo yavanagamo imyenda yabajije umunyamideli witwa Lara Stone bari kumwe ati “Ntabwo merewe neza keretse nimvanamo imyenda ngasigarana Calvins(ubwoko bw’agakabutura yari yambaye). None se bimeze bite? Murabona ari byiza?”
Ibi birori byabereye ahitwa Barclays Center muri Brooklyn mu rwego rwo kwizihiza icyumweru cy’imideli cyise New York Fashion Week.
Muri ibi birori haririmbyemo abahanzi barimo Jennifer Lopez, Nicki Minaj, Usher, Pitbull, Miranda Lambert, Rita Ora n’abandi.



















TANGA IGITEKEREZO