00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Justin Bieber yishyizeho Tattoo nshya, igaragaza ijisho rya nyina

Yanditswe na

Richard Irakoze

Kuya 19 July 2013 saa 07:00
Yasuwe :

Mu gitaramo yakoreye muri NYC, umuhanzi Justin Bieber yerekanye igishushanyo gishya yashyize ku kuboko kwe kw’i bumoso.
Iki gishushanyo kibaye icya 16 mu biri ku mubiri we, kigaragaza ijisho rya nyina, Pattie Mallette.
Uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo “Baby” yahise anagaragaza ifoto y’iki gishushanyo cyafotowe na Bang Bang kuri instagram. Uyu Bang Bang asanzwe azwi mu gukorera ibyamamare tattoo birimo na Rihanna.
Justin Bieber yubaha cyane nyina Pattie Mallette, akanamufata nk’umwe mu (…)

Mu gitaramo yakoreye muri NYC, umuhanzi Justin Bieber yerekanye igishushanyo gishya yashyize ku kuboko kwe kw’i bumoso.

Iki gishushanyo kibaye icya 16 mu biri ku mubiri we, kigaragaza ijisho rya nyina, Pattie Mallette.

Uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo “Baby” yahise anagaragaza ifoto y’iki gishushanyo cyafotowe na Bang Bang kuri instagram. Uyu Bang Bang asanzwe azwi mu gukorera ibyamamare tattoo birimo na Rihanna.

Justin Bieber yubaha cyane nyina Pattie Mallette, akanamufata nk’umwe mu ntwari ze kuko yamureze wenyine akamukuza akanamushyigikira amufasha kugera ku ndoto ze zo kuba icyamamare mu muziki.

Gusa Bieber, w’imyaka 19, yongeye kuvugwaho imyitwarire mibi; aho kuri uyu wa Gatanu ikinyamakuru The New York Post cyatangaje ko cyamubonye asohokanye mu masaha ya mugitondo n’undi mukobwa kandi yaherukaga gutangaza ko yasubiranye na Selena Gomez.

Justin Bieber yishyizeho Tattoo ya 16 ku mubiri we
Iki gishushanyo ni ijisho rya nyina yagaragaje
Justin Bieber yongeye kugaragaza ko akunda cyane nyina Pattie Mallette.
Hari hashize iminsi mike hatangajwe ko Bieber yasubiranye n'uyu Gomez ari gusoma
Bieber yafotowe mu masaha ya mugitondo atahanye n'abandi bakobwa mu tubyiniro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages