00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Justin Bieber yongeye gukekwaho gutera inda

Yanditswe na

Thamimu Hakizimana na Patrick Munyentwari

Kuya 30 May 2013 saa 04:41
Yasuwe :

Umukobwa utatangaje amazina ye w’imyaka 27 yikwije mu itangazamakuru avuga ko Justin Bieber yamuteye inda ubwo ngo baryamanaga muri Gashyantare 2010, ahitwa Miami Beach.
Uyu mukobwa akaba yavuze ko yaje guhita abyara umwana wa Justin Bieber muri uwo mwaka wa 2010, umwana ubu akaba afite imyaka ibiri.
Nk’uko byatangajwe n’uwo mukobwa utarashaka ko izina rye rishyirwa ahagaragara yavuze ko icyo yifuza gusa ari uko uyu muririmbyi Justin Bieber yamenya ko ari se w’uwo mwana w’umukobwa ndetse (…)

Umukobwa utatangaje amazina ye w’imyaka 27 yikwije mu itangazamakuru avuga ko Justin Bieber yamuteye inda ubwo ngo baryamanaga muri Gashyantare 2010, ahitwa Miami Beach.

Uyu mukobwa akaba yavuze ko yaje guhita abyara umwana wa Justin Bieber muri uwo mwaka wa 2010, umwana ubu akaba afite imyaka ibiri.

Nk’uko byatangajwe n’uwo mukobwa utarashaka ko izina rye rishyirwa ahagaragara yavuze ko icyo yifuza gusa ari uko uyu muririmbyi Justin Bieber yamenya ko ari se w’uwo mwana w’umukobwa ndetse ko nta kintu na kimwe amwifuzaho.

Justin Bieber

Anavuga ko atifuza ko hari n’umugabane n’umwe yazamuha uretse kwemera uwo mwana.

Justin Bieber we ntacyo aravuga kuri aya makuru n’ubwo amakuru dukesha urubuga 7 sur7 avuga ko ibi umuryango wa Justin Beiber wabiteye utwatsi.

Mu 2012, uwitwa Mariah Yeater yatangaje ko yabyaranye na Justin Bieber we arabihakana binatuma akoresha ibipimo (ADN) nuko basanga atari we se w’umwana bamushinjaga.

Uyu mwana yitirirwaga ko ari uwa Justin Bieber ariko ibipimo bigaragaza ko atari uwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages