00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kaidence Donda West, izina ry’umwana wa Kanye West na Kardashian

Yanditswe na

Richard Irakoze

Kuya 18 June 2013 saa 10:32
Yasuwe :

IGIHE twamenye izina ry’umwana umuraperi w’Umunyamerika Kanye West yabyaranye n’umukunzi we w’icyamamare Kim Kardashian; iryo zina ni irigaragara ku mutwe w’iyi nkuru ari ryo "Kaidence Donda West".
Urubuga Media Take Out rwanditse ko iri zina rikomoka mu muryango wa Kanye West, kuri Dr Donda West, nyina wa Kanye.
Amakuru agera kuri IGIHE ava ku baganga babyaje Kim Kardashian yemeza ko n’ubwo kugeza ubu birinze gutangaza ifoto ye, uyu mwana babyaranye asa na nyina cyane.
Urubuga Daily (…)

Urubuga Daily Mail rwo ruherutse kwandika ko impaka zari zose hagati ya Kanye na Kardashian mbere yo guhitamo iri zina, gusa ko Kardashian yifuzaga ko ryatangizwa n’inyuguti ya "K", ari nabyo byabaye.

Kanye mu minsi ishize aho kugira icyo atangaza ku mwana aherutse kubyara we yahisemo kwamamaza Album ye nshya kuri twitter aho yagize ati "Album Yeezus ubu kuboneka".

Kanye na Kim bibarutse kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 15 Kamena 2013, mu bitaro by’i Los Angeles.

IGIHE tubijeje kuzabagezaho mu ba mbere amafoto y’uyu mwana.

Kim agitwite, aha ni mu minsi itatu gusa mbere y'uko abyara
Kanye West, umucuti wa Kardashian
Ryan, umwe mu bantu bavuganye na Kim mbere gato y'uko abyara, ari mu bayobozi ba Radio yitwa Kiss FM iri mu zikunzwe cyane muri Amerika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages