Leah Kalanguka w’imyaka 23 y’amavuko ni we watorewe kuba Nyampinga wa Uganda umwaka wa 2014/2015 mu birori byabereye kuri Speke Resort Munyonyo mu ijoro ryo kuwa Gatandatu tariki ya 25 Ukwakira.
Byari ibyishimo by’indengakamere kuri Miss Leah Kalanguka ubwo izina rye ryahamagarwaga n’abari bayoboye ibi birori MC Flavia Tumusiime na Roger Mugisha bamubwira ko ari we wegukanye uyu mwanya.
Amaze kwambikwa iri kamba, Kalanguka yavuze ko umunezero watashye umutima we ku bw’ubuntu bw’Imana ari nayo akesha iri kamba yegukanye.
Ati “Ibyishimo byandenze ubwo izina ryanjye barihamagaraga bambwira ko ari njyewe watsinze. Ntabwo nari kwegukana iri kamba iyo ataba ubuntu bw’Imana”
Uyu mukobwa uzahagararira Uganda mu marushanwa ya Miss Universe 2015 yavuze ko afite icyizere cyo kuzaserukira igihugu cye neza ndetse byanashoboka akegukana ikamba. Mu byo yiyemeje gukora mu maguru mashya ni ugukangurira Abanya-Uganda gushyira ingufu cyane mu buhinzi ari nabwo abonamo umuti urambye wo kurandura burundu inzara mu Banyagihugu.
Brenda Iriama (22) ukomoka muri Nakapiripirit yabaye igisonga cya mbere naho Taban Yasmin ukomoka muri Koboko) aba igisonga cya kabiri.
Abegukanye imyanya yo guhagararira ibice bitandukanye bya Uganda ni Christine Tayebwa(Uburengerazuba),Caroline Nantambi(Uganda yo hagati),Sharon Auma (Amajyaruguru) na Flavia Ibyara(Uburasirazuba).
Miss Kalanguka akurikiye abandi ba Nyampinga ba Uganda batowe mu myaka yatambutse:
2013- Stella Nantumbwe
2012- Phiona Bizzu
2011- Sylvia Namutebi
2010- Heyzme Nansubuga


















TANGA IGITEKEREZO