Kanye West akunze kuvugwaho inkuru zidasanzwe mu binyamakuru ahanini kubera ibintu bitangaje akora, umwarimu witwa Jeffrey McCune agiye gushyira uyu muraperi ku rundi rwego biciye mu isomo rishya azajya yigisha muri Washington University iherereye muri St Louis.
Ikinyamakuru cyibanda ku makuru y’iri shuri St Louis Post-Dispatch cyatangaje ko abanyeshuri bagera kuri 75 bamaze kwiyandikisha bifuza kwiga iri somo rizajya ryibanda kuri Kanye West nk’umuhanzi ariko ryitsitsa cyane kuri politiki ye.
Iri somo rigiye kwigishwa muri Washington University ryiswe ’Politics of Kanye West: Black Genius and Sonic Aesthetics’, ryatangiye kwigishwa muri iki cyumweru. Iki kinyamakuru cyavuze ko hari urundi rutonde rurerure rw’abanyeshuri bagaragaza ko bifuza kuryiga.
Prof.Jeffrey McCune uzigisha iri somo yavuze ko rizaba ari ingenzi cyane ku bazaryiga kuko ari inzira nziza yo kubasobanurira binoze ibijyanye na politike, amoko, uburinganire, ubuzima bw’imyororokere n’umuco.
McCune yashimangiye ko iri somo ritazajora umuziki wa Kanye West ndetse ngo ntiryashyizweho hagamijwe guca intege uyu muhanzi. Iri somo ritangiye kwigishwa mu gihe mu mwaka ushize Kanye West yajyanywe mu kigo ngororamuco kubera ihungabana ry’ibitekerezo, yanasohoye album yise The Life of Pablo.
Iri somo rizajya ritangwa buri wa Kabiri hanyuma kuwa Kane mwarimu azane abatumirwa bazaba biganjemo abaraperi. Ngo si ubwa mbere kaminuza yigishije isomo rifatiye ku muhanzi kuko no muri 2015 Georgia State University yarabikoze ndetse University of Missouri nayo yatanze isomo ryibandaga cyane kuri Kanye West na Jay-Z.


















TANGA IGITEKEREZO