00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kampala: Abafana barwanishije amacupa kubera umujinya batewe na Chameleone

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 18 September 2014 saa 10:18
Yasuwe :

Mu ijoro ryakeye Dr Jose Chameleone yateye umwuka mubi mu bafana bari baje kureba imurikwa ry’amashusho y’indirimbo ye ‘Wale Wale’ kugeza ubwo barwanisha amacupa.
Nk’uko XClusive UG ibitangaza, ibi byabereye muri Club Silk i Kampala aho Chameleone yagombaga kumurikira abafana amashusho y’indirimbo ye nshya.
Umwuka mubi waje mu bafana ubwo igihe cyo kwerekana iyi ndirimbo bwa mbere cyari kigeze Chameleone arahaguruka ahita ababwira ko bagomba gutaha bakazakurikira shene ya Televiziyo (…)

Mu ijoro ryakeye Dr Jose Chameleone yateye umwuka mubi mu bafana bari baje kureba imurikwa ry’amashusho y’indirimbo ye ‘Wale Wale’ kugeza ubwo barwanisha amacupa.

Nk’uko XClusive UG ibitangaza, ibi byabereye muri Club Silk i Kampala aho Chameleone yagombaga kumurikira abafana amashusho y’indirimbo ye nshya.

Umwuka mubi waje mu bafana ubwo igihe cyo kwerekana iyi ndirimbo bwa mbere cyari kigeze Chameleone arahaguruka ahita ababwira ko bagomba gutaha bakazakurikira shene ya Televiziyo Channel O niba bakeneye kuyireba.

Iki kinyamakuru kimwe n’ibindi bitandukanye muri Uganda byemeza ko Chameleone wanagombaga kuririmba yaje kwivumbura ataha ataririmbye. Abafana baje kurakara cyane kubera umwanya bari bamaze bategereje.

Uyu muhanzi amaze kwivumbura ku mpamvu zitamenyekanye, Dj yahise acuranga indirimbo ‘Love You Everyday’ ya Bebe Coolmukeba we(Chameleone) . Abafana ba Chameleone bahise batangira kujugunya amacupa abandi na bo kwihangana birabananira bahangana n’ab’uyu muhanzi akaduruvayo kavuka ubwo.

Abasore bashinzwe umutekano(bouncers) muri aka kabyiniro baje guhosha iyi ntambara y’amacupa basohora abanywi bose gahita gafunga.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages