Mu Ukwakira 2013 Anne Kansiime yashakanye na Gerald Ojok, icyo gihe basezeranye imbere y’amategeko n’imiryango bahita babana nk’umugabo n’umugore uretse ko nta bana babyaranye. Kubura urubyaro bivugwa mu byabatandukanyije.
Uyu munyarwenya abinyujije kuri Facebook, yavuze bwa mbere ku musore wiyita Sky Da Ugandan kuri urwo rubuga. Ni umwe mu bamwifurije isabukuru nziza ku munsi we w’amavuko, yifashishije imitoma idasanzwe asobanura iby’urukundo rushya rwashibutse mu mubano wabo nyuma y’aho atandukanye na Ojok.
Yagize ati “N’ikirere, ikirere nyacyo gifuhira urwo ngukunda Skylanta Uganda. Abraham mukunzi wanjye ndishimye cyane ko wavutse. Mu karuhuko kawe mukunzi ngwino tugende, isabukuru nziza gasusuruko kanjye. Ufite umutima mwiza kubarusha bose Sky wanjye.”
Iyi mitoma yari iherekeje amafoto atandukanye agaragaza ibyishimo by’aba bombi bari kumwe n’imiryango mu kwifatanya n’umukunzi mushya wa Anne Kansiime kwizihiza isabukuru y’amavuko. Uyu musore ni umuhanzi utarabimenyekanamo cyane muri Uganda.
Abraham Skylanta uri kugirana ibihe byiza na Kansiime byavuzwe kenshi ko akundana n’uyu munyarwenya no mu gihe yari akibana na Ojok ndetse biri mu byateye amakimbirane hagati yabo kugeza ubwo bombi bafashe icyemezo cyo gutandukana.
Kansiime yemeje isenyuka ry’urugo rwe na Ojok ku wa 12 Ugushyingo 2017, icyo gihe byari bimaze iminsi bihwihwiswa cyane mu binyamakuru ko bananiranwe. Yanditse kuri Facebook abwira abafana be ko bamubaza ibibazo bifuza akabasubiza.
Umwe mu bakurikira uyu munyarwenya yamwandikiye amubaza niba koko urugo rwe n’umugabo we yitaga ‘Dark Chocolate’ rwarasenyutse nk’uko byari bimaze iminsi bivugwa mu itangazamakuru rya Uganda. Kansiime yahise yemeza ayo makuru gusa avuga ko ‘icyabatandukanyije kigomba kuguma hagati yabo’.



















TANGA IGITEKEREZO