00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kanye na Kim batunguranye bita umwana wabo “North West”

Yanditswe na

Richard Irakoze

Kuya 22 June 2013 saa 04:03
Yasuwe :

Mu mpapuro z’amavuko z’umwana w’umukobwa w’umuraperi Kanye West n’icyamaamre mu biganiro byo ku mateleviziyo Kim Kardashian handitswemo ko yitwa “North West” ari ryo “Nori”.
Uyu mwana yavutse kuwa 15 Kamena 2013 mu bitaro bya Cedars-Sinai Medical Center muri Los Angeles.
Abasesenguzi baragaragaza ko iri zina North riva ku ihuzwa ry’amazina yabo ari yo Kim Noel Kardashian [ari we Kim Kardashian] na “Kanye Omari West” [ari we Kanye West]
Benshi bagaragaje ko batunguwe no kuba nta nyuguti (…)

Mu mpapuro z’amavuko z’umwana w’umukobwa w’umuraperi Kanye West n’icyamaamre mu biganiro byo ku mateleviziyo Kim Kardashian handitswemo ko yitwa “North West” ari ryo “Nori”.

Uyu mwana yavutse kuwa 15 Kamena 2013 mu bitaro bya Cedars-Sinai Medical Center muri Los Angeles.

Abasesenguzi baragaragaza ko iri zina North riva ku ihuzwa ry’amazina yabo ari yo Kim Noel Kardashian [ari we Kim Kardashian] na “Kanye Omari West” [ari we Kanye West]

Benshi bagaragaje ko batunguwe no kuba nta nyuguti ya “K” byagiye bivugwa ko izagaragara mu mazina y’uyu mwana yajemo. Ndetse byatunguranye cyane kuko zimwe mu mbuga zisurwa cyane muri Amerika nka TakeMedioOut zo zari zamaze kwemeza ko nta kabuza uyu mwana yitwa “Kaidance”.

Abandi bagaragaza ko batunguwe n’iri zina North , kuko ubusanzwe riri mu mazina yakunze guhabwa abahungu cyane bikaba byatunguranye kubona bahisemo kurimwita kandi ari umukobwa. Yewe na West naryo ni izina ryakunze guhabwa abahungu.

Benshi bakekaga ko iyo bari kuramuka bashimye kwita umwana wabo rimwe mu mazina y’ibyerekezo n’ahantu bashoboraga guhitamo hagati ya Paris, London, Sydney na Savannah, yakunze guhabwa abakobwa.

Izina North West ryamaze kwemezwa nk'izina rishya ry'umwana wa Kanye na Kim nk'uko impapuro zibigaragaza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages