00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kanye West yakoze indirimbo iriza Kim Kardashian

Yanditswe na

Kalinda Brendah

Kuya 2 January 2015 saa 10:34
Yasuwe :

Kanye West yasohoye indirimbo yise ‘Only One’ ayitura umwana we North West ku bw’igitekerezo n’inganzo yakomoye ku magambo nyina yamubwiraga atarapfa, imaze kujya hanze umugore we Kim yayumvise imukora ku mutima ararira.
Indirimbo yise Only One, Kanye yatangiye kuyikora umwaka ushize ariko yayisohoye ku Bunani bwa 2015 ndetse avuga ko ifite igisobanura gikomeye kuri we ndese n’umuryango we.
Nk’uko People Magazine yabitangaje iyi ndirimbo ni yo ya mbere ya Kanye West umugore we Kim (…)

Kanye West yasohoye indirimbo yise ‘Only One’ ayitura umwana we North West ku bw’igitekerezo n’inganzo yakomoye ku magambo nyina yamubwiraga atarapfa, imaze kujya hanze umugore we Kim yayumvise imukora ku mutima ararira.

Indirimbo yise Only One, Kanye yatangiye kuyikora umwaka ushize ariko yayisohoye ku Bunani bwa 2015 ndetse avuga ko ifite igisobanura gikomeye kuri we ndese n’umuryango we.

Nk’uko People Magazine yabitangaje iyi ndirimbo ni yo ya mbere ya Kanye West umugore we Kim Kardashian akunda ndetse ngo iteka iyo ayumvise ararira.

Abinyujije kuri Instagram ye Kardashian yagize ati, “Buri wese ambaza indirimbo ya Kanye nkunda, ni Only One. Kanye yakuye inganzo kuri nyina , yumvise asa nk’uririmbira umwana wacu bimunyuzemo. Iyi ndirimbo ituma ndira iteka iyo nyumvise”.

Indirimbo Only one Kanye West yayikoranye na Paul Mc Cartney ndetse yemeza ko ari igitekerezo cya nyina Donda West witabye Imana.

West na Mc Cartney batangiye gutunganya iyi ndirimbo mu ntangiriro za 2014.

Muri iyi ndirimbo Kanye asobanurira umukobwa we North West ko nyirakuru ari we nganzo y’amagambo yayikoreshejemo.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages