Umuraperi Kanye West, waherukaga, mu cyumweru gishize, kubwirana uburakari gafotozi ko atifuza ko bazongera kujya bamuvugisha, kuri uyu wa Gatanu yongeye kwibasira gafotozi ku kibuga cy’indege amufata mu ijosi amuniga ashaka kumwabura camera yakoreshaga.
Urubuga rwa TMZ rwanditse ko uyu gafotozi yakubiswe agasigarana ibisebe. Rwanditse kandi ko yahise ajya mu nkiko kurega uyu Kanye, uheruka kwibaruka mu kwezi gushize na Kim Kardashian.
Uku gukubitwa no gusagarirwa kw’uyu mufotozi uzwi nka paparazzi kwabaye nyuma y’aho yari amaze gusa n’ukomeje kubwira amagambo menshi Kanye nuko nawe asa n’urakaye kugeza aho arwana.
Amafoto:
Dore uko byagenze:
Mu cyumweru cyashize nabwo Kanye yasabye abapaparazzi kutazamuvugisha



















TANGA IGITEKEREZO