00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kate Upton, umugore w’uburanga ku Isi muri 2014

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 22 December 2014 saa 04:16
Yasuwe :

Katherine Elizabeth "Kate" Upton , umunyamideli akaba n’umukinnyi wa filime ukomeye muri Amerika, ni we watowe nk’umuntu w’igitsinagore uhiga abandi bose ku Isi mu buranga no kugira igikundiro mu mwaka wa 2014.
Kate Upton w’imyaka 22 y’amavuko, yashyizwe muri uyu mwanya n’ikinyamakuru gikomeye muri Amerika , People Magazine, mu birori byo gutanga ibihembo bya People Magazine Awards byabaye mu mpera z’icyumweru gishize.
Uyu munyamideli abaye umugore w’igikundiro n’uburanga kurusha abandi (…)

Katherine Elizabeth "Kate" Upton , umunyamideli akaba n’umukinnyi wa filime ukomeye muri Amerika, ni we watowe nk’umuntu w’igitsinagore uhiga abandi bose ku Isi mu buranga no kugira igikundiro mu mwaka wa 2014.

Kate Upton w’imyaka 22 y’amavuko, yashyizwe muri uyu mwanya n’ikinyamakuru gikomeye muri Amerika , People Magazine, mu birori byo gutanga ibihembo bya People Magazine Awards byabaye mu mpera z’icyumweru gishize.

Uyu munyamideli abaye umugore w’igikundiro n’uburanga kurusha abandi ku Isi, nyuma y’ukwezi kumwe hatowe umugabo uhiga abandi. Umukinnyi wa Filime, Chris Hemsworth ni we watowe nk’ufite igikundiro kurusha abandi mu mwaka wa 2014.

Amaze guhabwa iki gihembo nk’umugore w’uburanga kurusha abandi, Kate Upton yagize ati “Ni iby’ikirenga kuri njyewe kuko kuba uw’igikundiro bivuze ko uba wifitiye icyizere kandi wishimye. Umuntu w’igikundiro kuri njyewe , mwita umunyamahirwe kandi wiyemeza kugera ku byiza”

Ibihembo bya , People Magazine 2014 ari nabyo uyu munyamideli yatangarijwemo ko ari we uhiga abandi mu gikundiro ku Isi, byabereye i Beverly Hills mu Mujyi wa Los Angeless.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages