Nyuma yo gutandukana na Russell Brand wari umukunzi we, umuhanzi Katy Perry, w’imyaka 28, yamaze gutangaza ko ubu ari mu rukundo n’umucuranzi ndetse akaba n’utunganya umuziki (Producer ) muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika John Mayer, w’imyaka 36.
Katy Perry ahojejwe amarira n’agahinda aherutse kugaragaza mu itangazamakuru no mu ndirimbo zigize Album ye nshya “Prisme”, amarira yari yaratewe no gutandukana na Russel.
Urubuga eonline.com Katy yatangaje bimwe mu bihe byatumye amenyana na Mayer avuga ko baganiriye bagahuza ubwo bari mu rugendo mu ndege urukundo rugatangira uko.
Yagize ati “Ubu noneho ndatangaza iby’urukundo rwanjye, kandi hashize igihe mukunze (John Mayer) ndetse byarabaye ubu njye na we turahuza mu rukundo.”
Katy Perry yakomeje avugira mu marenga ko atazibagirwa Russsell babanye mu rukundo n’amarira yarize ari ukubera we.
Yigarutse kandi ku ndirimbo “Roar” yaririmbye mu bihe bibi by’urukundo yanyuze ariko ati “Ubu ndishimira uko ndi, kandi ntekereza ko ikintu cyose kiba kubera impamvu.”
"Who You Love" indirimbo ya John Mayer, umukunzi wa Katy Perry



















TANGA IGITEKEREZO