00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Katy Perry yajyanwe mu nkiko ashinjwa ubujura bw’indirimbo

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 4 July 2014 saa 11:30
Yasuwe :

Umuhanzikazi Katy Perry yamaze kugezwa mu nkiko n’abaraperi bagize itsinda rya gikristu bamushinja ko yabibye umudiho n’amwe mu magambo y’indirimbo yabo abikoresha mu ye na Juicy J bise ‘Dark Horse’.
Nk’uko ibinyamakuru Time Magazine na The Independent byabitangaje, abaraperi bane bahuriye mu itsinda ririmbira indirimbo zihimbaza Imana : Marcus Gray, Emanuel Lambert, Lecrae Moore na producer Chike Ojukwu bajyanye Katy Perry mu rukiko kugira ngo barenganurwe nyuma y’uko bashinja uyu (…)

Umuhanzikazi Katy Perry yamaze kugezwa mu nkiko n’abaraperi bagize itsinda rya gikristu bamushinja ko yabibye umudiho n’amwe mu magambo y’indirimbo yabo abikoresha mu ye na Juicy J bise ‘Dark Horse’.

Nk’uko ibinyamakuru Time Magazine na The Independent byabitangaje, abaraperi bane bahuriye mu itsinda ririmbira indirimbo zihimbaza Imana : Marcus Gray, Emanuel Lambert, Lecrae Moore na producer Chike Ojukwu bajyanye Katy Perry mu rukiko kugira ngo barenganurwe nyuma y’uko bashinja uyu muhanzikazi yafashe indirimbo yabo bise “Joyful Noise” bakoze mu mwaka wa 2008.

Aba baraperi kandi bavuga ko bashaka ko iyi ndirimbo yahagwarikwa kubera uburyo Katy Perry yafashe ubutumwa bwa gikristu bwari buyirimo akabuhinduramo amagambo bo bita ayamamaza ibikorwa by’ubupfumu, ubupagani, amarozi na Illuminati.

Mu kirego umwe muri aba baraperi witwa Marcus Gray yagejeje ku rukiko rwa Missouri yagaragaje ko we na bagenzi be bifuza ko ku ikubitiro iyi ndirimbo yahita ihagarikwa ndetse bagahabwa indishyi z’akababaro nyuma yo kwibwa igihangano.

By’umwihariko barashaka ko babona ku nyungu y’amafaranga Katy Perry na bagenzi be(Juicy J, Lukasz Gottwald, Sarah Theresa Hudson, Max Martin, Henry Russell Walter na Capitol Records) bavanye muri iyi ndirimbo.

Si ubwa mbere Katy Perry ajyanwe mu nkiko akurikiranweho kwiba ibihangano by’abandi dore ko no mu mwaka washize yarezwe kuba mu ndirimbo ye ‘ Roar’ yayiganye ku ya mugenzi we Sara Bareilles yitwa “Brave.”

REBA IYI NDIRIMBO KATY PERRY ASHINJWA KWIBA:

REBA DARK HORSE YA KATY PERRY NA JUICY J:


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages