00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Katy Perry yambitswe impeta y’urukundo ku munsi wahariwe abakundana

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 15 February 2019 saa 04:42
Yasuwe :

Orlando Bloom umaze imyaka itatu akundana na Katy Perry yamwambitse impeta ku munsi w’abakundana.

Katy Perry na Orlando Bloom babengukanye mu 2016, hatangwa ibihembo bya Golden Globe ku nshuro yabyo ya 73.

Mu 2017 batunguye benshi ubwo batandukanaga bavuga ko bagiye gufata akaruhuko, ariko ntabwo gutandukana kwabo kwamaze kabiri kuko mu Ukuboza uwo mwaka bongeye kugaragara bari kumwe mu biruhuko mu Buyapani.

Muri Gashyantare 2018 nibwo batangaje ko basubiranye.

Ku wa 14 Gashyantare 2019 Katy Perry yambitswe impeta n’uyu mukunzi we banyuranye mu rukundo rwo gushwana no gusubirana. Uyu mukobwa w’imyaka 34 yashyize hanze ifoto ari kumwe n’umugabo we w’imyaka 42 yerekana ko yamaze kwambikwa impeta y’urukundo.

Nyina wa Katy Perry, Mary Hudson, yatunguye benshi abanza gutangaza ko umukobwa we yamaze kwambikwa impeta. Mu butumwa bwe agira ati “Reba uwambitswe impeta y’urukundo mu ijoro ryahise.”

Abafana benshi banditse kuri Twitter bifuriza Katty Perry ishya n’ihirwe mu rugendo rushya atangiye rumuganisha ku kurushinga.

Katty yigeze kurushinga na Russell Brand mu birori byabaye ku wa 23 Ukwakira 2010 nyuma baratandukana ndetse na Orlando yigeze kurushinga n’Umunyamideli wo muri Australia witwa Miranda Kerr, babana kuva mu 2010 kugeza mu 2013 banafitanye umwana w’umuhungu witwa Flynn Christopher ufite imyaka umunani.

Mu minsi ishize Katy Perry yabwiye Paper Magazine ko nubwo ibye na Russel bitamaze kabiri, gusezerana kwabo kwamushimishije muri icyo gihe n’ubwo benshi batabicaga akari urutega.

Katy Perry n'umukunzi we bari mu byishimo
Katy Perry na Orlando batangiye gukundana mu 2016

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages