00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Katy Perry yongeye gutungurana muri American Idol ipantaro imucikiraho

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 19 April 2018 saa 02:36
Yasuwe :

Katheryn Elizabeth Hudson [Katy Perry] yongeye kuba ikiganiro ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’ibyamubayeho ubwo hafatwaga amashusho ya American Idol agashiduka ipantaro yari yambaye yamucikiyeho mu maso y’abakurikira iri rushanwa.

Katy Perry ni umwe mu baririmbyi b’abagore babarirwa mu banyamafaranga muri Amerika. Mu muziki azwi cyane mu ndirimbo ’Roar’, ’Dark Horse’, ’Wide Awake’, ’Last Friday Night’, n’izindi. Yakunze no kugaragara muri filime zitandukanye, iyo mirimo yose akayihuza n’ubushoramari mu nganda z’imibavu.

Uyu mugore uri mu bagize akanama nkemurampaka k’irushanwa rya American Idol,yongeye gutungurana. Ubwo yari yicaranye na bagenzi be batanga amanota ku bahatanye yaje gutahura ko ipantaro yari yambaye imucikiyeho niko guhaguruka ahita abibereka adasize n’abari bakurikiye imigendekere y’icyo gikorwa.

Yagize ati “Niciriyeho ipantalo.” Yahise ahaguruka arahindukira yiyereka abafana, mugenzi we Lionel Richie yagerageje kumufubafuba anamubwira ati “Rinda abana,” ariko undi akomeza kugaragaza ko ashimishije no kuherekana mu maso y’abari babakurikiye.

Ipantaro ya Katy Perry yafunzwe hakoreshejwe ‘papier collant’ asubira mu byicaro bye ari nako akomeza kuvuga amagambo yumije benshi ati “Muhishe ikibuno cyanjye.”

Uyu muhanzi w’imyaka 33 ntabwo ari ubwa mbere akoze ibikorwa byarangariwe cyane muri iri rushanwa kuko mu gihe gishize nabwo yituye hasi akerekana bimwe mu bice by’umubiri we bikavugisha benshi bamubonye.

Katy Perry yongeye gukorera udushya mu maso y'abakurikira American Idol

Yaherukaga kuvugwa cyane mu itangazamakuru ubwo yatunguraga umusore w’imyaka 19 uri mu bahatanye muri iri rushanwa witwa Benjamin Glaze akamusoma ku munwa nyuma yo kumubaza ibibazo bitandukanye ku bikorwa akunda ko abakobwa bamukorera.

Mu gihe hari abasore batabarika ku Isi bumva bifuza gusomana na Katy Perry, kuri Benjamin Glaize ngo byaramubabaje ndetse ahamya ko ari byo byatumye atsindwa kuko yacuranze umutima we utari hamwe ahubwo ngo yatekerezaga ku gikorwa yari amaze gukora.

Katy Perry amaze iminsi anavugwa cyane mu ihangana n’umubikira utarashimishijwe n’uburyo uyu muhanzi ngo yifuza kugura ikibanza cy’ahahoze urugo rw’ababikira muri Calfornia ndetse akaba yaranamuregeye Papa Francis mu kurwanya ko abigeraho.

Ipantaro ya Katy Perry yafunzwe hakoreshejwe ‘papier collant’ asubira mu byicaro bye
Bagenzi be mu kanama gatanga amanota bari bakwenkwenutse
Katy Perry akimara gutahura ko ipantalo yamucikiyeho yahindukiye abyereka abafana
Katy Perry yaherukaga kuvugisha benshi biturutse ku buryo yatunguye umusore wari uri mu bahatanye akamusoma ku munwa

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages