Kelly Clarkson, waririmbye indirimbo "Stronger", yashyingiwe na Brandon Blackstock kuri uyu wa Gatandatu ahitwa Nashville, Tennessee ho muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Abinyujije mu gutangaza amafoto, Clarkson, wamamaye mu ndirimbo nka Break Away, yagize ati “Nashyingiwe ku mugaragaro na Blackstock.”
Ubukwe bwabo bwabereye mu busitani bw’agahebuzo bukomereza muri hotel y’akataraboneka kandi iri mu zihenze cyane muri ako gace, nk’uko yakomeje abitangaza.
Uyu muhanzi yaherukaga gutangaza ko yari ari hafi yo gushyingirwa n’ubwo atari yaramenyesheje itariki nyayo.



















TANGA IGITEKEREZO