00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kelly Rowland agiye kwibaruka imfura

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 11 June 2014 saa 11:33
Yasuwe :

Umuhanzikazi Kelendria Trene Rowland benshi bazi ku mazina y’ubuhanzi ya Kelly Rowland yatangaje ko agiye kwibaruka umwana we wa mbere.
Mu gutangaza iyi nkuru , Kelly Rowland yashyize ku rubuga rwa Instagram ifoto y’inkweto z’umuntu mukuru za Air Jordan arangije azegeranya n’udukweto tw’umwana muto.
Kelly Rowland atangaje ko atwite umwana wa mbere nyuma y’uko mu kwezi gushize kwa Gicurasi ari bwo yakoranye ubukwe na Tim Witherspoon . Ubu bukwe bwabo bwabereye muri Costa Rica.
Beyonce (…)

Beyonce Knowles , wahoze aririmbana na Kelly mu itsinda rya Destiny’s Child, na murumuna we Solange Knowles bari batashye ubu bukwe.

Kelly Rowland w’imyaka 33 y’amavuko, yatangiye gukundana na Tim Witherspoon , manager we, mu mwaka wa 2011. Mu Kuboza 2013 nibwo batangaje ko bagiye kurushingana.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages