Umuhanzi , umubyinnyi akaba n’umukinnyi wa filime ,Kelly Rowland , yibarutse umwana we wa mbere abyaranye na Jewell Weatherspoon.
Nk’uko ikinyamakuru US Weekly kibitangaza, uyu muhanzi wahoze mu itsinda Destiny’s Child yibarutse uyu mwana ku gicamunsi cyo kuwa kabiri tariki ya 04 Ugushyingo 2014. Inkuru y’uko Kelly Rowland yibarutse, yasakaye hose kuri uyu wa Kane ari nabwo byinshi mu bitangazamakuru byabitangaje.
Amaze kwibaruka, Kelly Rowland yanditse kuri Twitter agira ati “Dufite ibyishimo bikomeye byo kubamenyesha ko uyu munsi turi ababyeyi bishimye kubera umuhungu wacu twibarutse Titan Jewell Weatherspoon”
Mbere y’ukwezi kumwe ngo abyare, Kelly Rowland nibwo yeruriye Isi yose ko atwite inda y’imvutsi ndetse atangaza ko habura iminsi ibarirwa ku ntoki ngo abyare.
Yagize ati “Mfite amatsiko menshi yo kuzamubona. Harabura ibyumweru bike ngo mbyare, mfite ibyishimo bikomeye kuba ngiye kuzana umwana hano ku Isi. Ikindi ni uko kuba mbana n’umugabo wanjye ari ibintu by’agatangaza”
Kelendria Trene Rowland benshi bamenye nka Kelly Rowland, yavutse ku itariki ya 1 Gashyantare 1981. Ni umuhanzi wubatse izina muri Amerika by’umwihariko akaba yaramamaye ubwo yabaga mu itsinda Destiny’s Child hagati y’1990 – 2006.


















TANGA IGITEKEREZO