00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kenya: Habuze gato ngo Chameleone akozanyeho na Guverineri wa Kilifi

Yanditswe na

Kalinda Brendah

Kuya 21 November 2014 saa 10:44
Yasuwe :

Mu rukerera rwo kuwa Gatatu tariki ya 19 Ugushyingo Chameleone yagiranye ubushyamirane bukomeye na Guverineri w’Intara ya Kilifi , Amason Kingi ubwo bari bahuriye mu kabyiniro gakomeye i Nairobi kazwi ku izina rya K1 Klubhouse gaherereye Parklands.
Nk’uko Nairobi News ibitangaza, umwuka mubi wazamutse ahagana saa munani n’iminota 20 z’ijoro ubwo uyu muhanzi yasohokaga muri aka kabyiniro ari kumwe n’inshuti ze bagerbahura na Guverineri w’Intara ya Kilifi ashatse gusuhuza uyu muhanzi undi (…)

Mu rukerera rwo kuwa Gatatu tariki ya 19 Ugushyingo Chameleone yagiranye ubushyamirane bukomeye na Guverineri w’Intara ya Kilifi , Amason Kingi ubwo bari bahuriye mu kabyiniro gakomeye i Nairobi kazwi ku izina rya K1 Klubhouse gaherereye Parklands.

Nk’uko Nairobi News ibitangaza, umwuka mubi wazamutse ahagana saa munani n’iminota 20 z’ijoro ubwo uyu muhanzi yasohokaga muri aka kabyiniro ari kumwe n’inshuti ze bagerbahura na Guverineri w’Intara ya Kilifi ashatse gusuhuza uyu muhanzi undi ntiyamureba n’irihumye.

Uyu muyobozi yohereje intumwa ngo ibwire Chameleone amusange mu modoka ye basuhuzanye, uyu muhanzi amaze kubwirwa ko Guverineri amushaka yahise abwira nabi uwo bari bamutumyeho aranitotomba cyane avuga ko ari agasuzuguro gakomeye.

Uyu muhanzi yavuze amagambo atari meza yababaje Guverineri aho yavugiye hejuru ati “Arumva ari muntu ki ku buryo namusanga aho ari nkamusuhuza?” Inshuti ze bari kumwe zagerageje kumuguyaguya ngo adakomeza kubwira nabi umuyobozi, Chameleone aba ibamba ahubwo akarushaho kuvuga nabi.

Icyashenguye Guverineri kurushaho ni uko Chameleone yahise amubwira ko afite amafaranga ye bityo akaba adakwiriye gusuzugurwa n’umugabo mugenzi we. Chameleone yagize ati “Mfite amafaranga. Reka nitahire, sinumva uburyo uyu mugabo ashaka ko nza kumusuhuza. Afite amafaranga ariko nanjye ndayafite , ntacyo yambwira rero! Reka tuve hano”

Guverineri amaze kubwirwa aya magambo, yarikubuye asubira mukabyiniro gusa abari kumwe na we muri uru rukerera babwiye iki kinyamakuru ko yitwayemo Chameleone umwikomo ku bwo kumusuzugura no kumwereka ko ntacyo ari cyo.

Chameleone ubwo yabwiraga nabi Guverineri wa Kilifi yari kumwe n’inshuti ze na bamwe mu bahanzi bo muri Kenya na Tanzania batatangajwe amazina. Yari yagiye muri Kenya mu rwego rwo gukora ikiganiro kizaca kuri M-Net TV.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages