Umuhanzi Mohamed Swabir benshi bazi nka Redsan mu muziki yatawe muri yombi mu ijoro ryo kuwa Gatandatu tariki ya 04 Ukwakira akekwaho gukora n’imitwe y’iterabwoba muri Kenya.
Uyu muhanzi yafatiwe ku muhanda uzwi nka Uhuru Highway bugufi y’ihuriro ry’imihanda ya Haile Selassie na Bunyala mu Mujyi wa Nairobi, yabanje gushaka gucika inzego z’umutekano zishinzwe guhangana n’ibyihebe muri Kenya ariko zimubera ibamba aza gufatwa nk’uko All Africa ibitangaza.
Redsan yatawe muri yombi ari kumwe na bagenzi be ubwo berekezaga kuri South B muri Makadara i Nairobi aho yari afite igitaramo. We na bagenzi be batatu bakimara gufatwa bahise bajyanwa kuri Polisi igenza ibyaha bisanzwe nyuma bimurirwa kuri Sitasiyo ya Kilimani ari naho uyu muhanzi yahatiwe ibibazo.
Umwe mu bakurikiranye ifatwa rya Redsan na bagenzi be yagize ati “Redsan we yahaswe ibibazo n’ishami rya Polisi rishinzwe ubugenzacyaha rya DCIO nyuma anabazwa na Polisi ishinzwe guhangana n’imitwe y’iterabwoba”
Uyu muhanzi na bagenzi be bamaze gutanga ibisobanuro byose Polisi yari ibakeneyeho barekuwe ku gicamunsi cyo ku Cyumweru. Redsan yahise yerekeza ahitwa Malindi mu gitaramo yari ahafite gusa ngo aracyakurikiranwa kuri ibi byaha.
Iki kinyamakuru kivuga ko hari amakuru y’impamo gifite yemeza ko Redsan na bagenzi be batatu bafatanwe imbunda nto zo mu bwoko bwa Masotela. Uyu muhanzi ntarabasha kuvugana n’itangazamakuru ngo asobanure neza niba koko yaba akorana n’imitwe y’iterabwoba muri iki gihugu cyanazahajwe bikomeye na Al Shabaab.


















TANGA IGITEKEREZO