Nimbona Jean Pierre umuhanzi uzwi cyane ku izina rya Kidumu, ku myaka igera kuri 38 y’amavuko agiye gushakana n’umukobwa ukomoka mu gihugu cya Kenya, mu muryango w’aba Kikuyu.
Inkuru dukesha Rwanda Today, iravuga ko Kidumu afite abana bagera kuri 5 bafite ba nyina batandukanye, umufasha we umwe akomoka muri Congo, undi agakomoka mu Burundi, naho undi agakomoka mu Rwanda. Uwo mukobwa nawe akaba ari umuhanzi utaramenyekana cyane ndetse akaniga muri Kaminuza ya Kenya University, ariko kugeza ubu yasabye umwe mu bamufasha gukora ibihangano bye kuba yamufasha imyiteguro y’ubukwe bwe na Kidumu.
Bikaba biteganyijwe ko ubwo bukwe buzaba muri Nyakanga 2013.
Reba indirimbo " Nitafanya" Kidumu yakoranye na Lady Jay Dee



















TANGA IGITEKEREZO