Kim Kardashian n’umugabo we Kanye West bamaze kubyarana abana babiri nyuma y’imyaka itatu bamaze barushinze, bafite imfura yitwa North West n’undi baheruka kubyara witwa Saint West.
Mu kiganiro Keeping Up with the Kardashian,uyu mubyeyi w’abana babiri yahishuye ko afite icyifuzo cyo gusama inda akabyara umwana wa gatatu gusa ngo ashobora kuzaba uwa nyuma azaba abyaye. Kim Kardashian wifuza ko Kanye West amutera indi nda afite ibibazo bikomeye muri nyababyeyi ku buryo ngo bishobora kuzamugora.
Uyu mugore w’imyaka 36 y’amavuko yavuze ko yifuza kubyara ariko ngo arahangayitse mu buryo bukomeye kuko ‘gutwita kwe bishobora kuzamubyarira ibibazo cyane biturutse ku bihe bibi yagize uhereye ku nda ya mbere no kuri Saint West yabyaye umwaka ushize’.
Yagize ati “Ndifuza ko abana banjye babona umuvandimwe gusa abaganga ntabwo babyishimiye kuko bishobora kutazangwa neza […] Ngiye kubyara undi mwana umwe.”

Uretse abaganga basanzwe bakurikirana ubuzima bwa Kim Kardashian, umubyeyi we na we Kris Jenner ngo yamubujije kongera gusama kuko inda ebyiri za mbere yazibyaye ahangayitse cyane.
Kris Jenner yabwiye Kim Kardashian ko atifuza kumva yongeye gusama kuko ngo bimukururira ibibazo bikomeye bishobora no guhitana ubuzima bwe. Ati “Ntabwo nshaka ko ugira ikindi kintu ukora cyashyira ubuzima bwawe mu bibazo.”
Mu mwaka wa 2015, Kim Kardashian yavugiye mu kiganiro akora cya Keeping Up with the Kardashian ko abaganga bamubwiye ko atazongera gusama, icyo gihe ngo yari yamenyeshejwe ko ashobora kutazabyara undi mwana gusa yaje guhabwa imiti asubira ku murongo anabyara Saint West.
Inda aherutse kubyara nayo yamuteye ibibazo bikomeye kuko ngo yagiraga umuvuduko w’amaraso mu buryo budasanzwe ku buryo abaganga be bari barafashe umwanzuro ko namara kubyara umwana wa kabiri agomba kuzahita ahagarika urubyaro mu rwego rwo kurengera ubuzima bwe.






Ibitekerezo 0