Kim Kardashian n’umugabo we Kanye West bamaze kubyarana abana babiri nyuma y’imyaka itatu bamaze barushinze, bafite imfura yitwa North West n’undi baheruka kubyara witwa Saint West.
Mu kiganiro Keeping Up with the Kardashian,uyu mubyeyi w’abana babiri yahishuye ko afite icyifuzo cyo gusama inda akabyara umwana wa gatatu. Mbere y’uko asama, abaganga babanje kumubaga muri nyababyeyi kugira ngo bakemure ikibazo cyatumaga azongwa kubera gutwita ariko ngo byarangiye bitamugendekeye neza ari nayo mpamvu bamusabye kutazigera yongera gusama.
Muri iki kiganiro uyu munyamideli akorana n’abavandimwe be, yavuze ko kumubaga nyababyeyi byari ukumushakira amahirwe yo kongera gusama neza ariko ngo ikibazo nticyakemutse. Yahishuye ko nyuma yo kubagwa ubu atakibasha kwihagarika uko byakorwaga mbere, ngo abaganga bamushyizemo agahombo gato mu mwanya wagenewe gusohora imyanda yoroshye.
Uyu mugore w’imyaka 36 amaze iminsi avuga ko yifuza mu buryo bukomeye kubyara umwana wa gatatu. Nyuma yo kumenya ko ubwe atemerewe gusama, yatangiye gushakisha umugore yaha amafaranga akemera ko abaganga bamutera intanga za Kanye West akamutwitira.
Yagize ati “Kanye West yari yahangayitse bikomeye kubera icyo kibazo […] Ariko nzi neza ko na we ashaka abandi bana. Ubu numva ko bikwiye gushaka umugore wantwitira, ni we mwanzuro rukumbi usigaye.”
Mu mwaka wa 2015, Kim Kardashian yavugiye mu kiganiro akora cya Keeping Up with the Kardashian ko abaganga bamubwiye ko atazongera gusama, icyo gihe ngo yari yamenyeshejwe ko ashobora kutazabyara undi mwana gusa yaje guhabwa imiti asubira ku murongo anabyara Saint West.
Inda aherutse kubyara nayo yamuteye ibibazo bikomeye kuko ngo yagiraga umuvuduko w’amaraso mu buryo budasanzwe ku buryo abaganga be bari barafashe umwanzuro ko namara kubyara umwana wa kabiri agomba kuzahita ahagarika urubyaro mu rwego rwo kurengera ubuzima bwe.



















TANGA IGITEKEREZO