Kim Kardashian ni we ukurikiwe cyane ku rubuga nkoranyambaga rwa Instragram nyuma y’iminsi mike bitangajwe ko Umunyacanada Justin Beiber ari we wari uyoboye ibindi byamamare mu kugira umubare munini w’ababakurikira.
Nk’uko Instagram yabitangaje, mu cyumweru gishize habayeho isukura hahagarikwa abantu bafunguye konti kuri uru rubuga ariko ntibazikoreshe uko bikwiye. Kuba hari umubare w’abantu badakoresha Instagram cyane bagiye bafungira amakonte benshi mu byamamare babiguyemo babura umubare w’abantu babakurikiraga.
Muri icyo gikorwa cyo gufunga konti zidakoreshwa uko bikwiye niho Kim Kardashian yahise yegukana umwanya wa mbere ku bwo kuba mugenzi we Justin Bieber yabuze abagera kuri miliyoni eshatu n’igice.
Ku bantu basaga miliyoni 23 bakurikiranaga Kim kuri Instagram yabuzeho abakabakaba miliyoni naho Justin Beiber abura abasaga miliyoni eshatu n’igice bityo ava ku mwanya wa mbere.
Kim Kardashian na Justin Beiber sibo gusa bagiye babura umubare w’abantu benshi babakurikiraga kuri uru rubuga kuko abahanzi nka Beyonce, Arian Grande, Selena Gomez, Nicki Minaj, n’abandi benshi bagiye Babura ababakurikiraga ariko muri bo ntawe byagizeho ingaruka cyane nk’abari mu myanya ya mbere mu gukurikirwa.
Instagram ni urubuga nkoranyambaga rukoreshwa cyane mu gusangiza no gukwirakwiza amafoto, amashusho, ndetse ukaba wayashyira no ku zindi mbuga nka Facebook, Twitter, Flickr n’izindi.
Yashinzwe na Kevin Systrom afatanyije na Mike Kriegger ishyirwa ku mugaragaro mu Kwakira 2010.
Instagram ifite abantu bayikoresha bagera muri miliyoni 300 ku Isi yose.



















TANGA IGITEKEREZO