Nyuma y’amagambo menshi yavuzwe mu itwita rya Kim Kardashian , ijoro ryatambutse nibwo yaraye yibarutse umukobwa ari nawe w’imfura ye.
Ahagana mu ma Saa tatu z’ijoro( 21h00), kuri uyu Gatandatu ,nibwo Kim yibarutse umukobwa mu bitaro bya “Cedars-Sinai Medical Center” biri i Los Angeles, aho yajyanywe kuri uyu wa Gatanu nyuma yo gufatwa n’ibise.
Nyuma y’amagambo amaze iminsi avugwa, arimo kuba Kanye West yaba yishakiraga abandi aryamana nabo mu gihe Kim atwite n’ibindi, ntibyabujije uyu muraperi kuza kwishimana n’umufasha we, no kwishimira imfura yabo bombi.
Kim Kardashian yabyaye abazwe nyuma yo kujyanwa mu bitaro igitaraganya Gatanu, ubwo yari yafashwe n’ibise.
Urubuga 7sur7 rwanditse ko Kim na Kanye West bahise bataha mu gitondo cyo kuri iki cyumweru, nubwo umwana atahawe izina akivuka.



















TANGA IGITEKEREZO