Kim Kardishian umugore wa Kanye West avuga ko mu bantu bakomeye haba abakiriho n’abapfuye yumva yifuza kuba yarifotoje na bo ngo harimo Se ndetse na Yesu.
Ubwo yabazwaga n’umwe mu bafana be umuntu yumva yifuza kuba yarifotozanyije na we haba mu bakiriho cyangwa abamaze kuva ku Isi, atazuyaje yagize ati “ Kwifotozanya na Data. Cyangwa Yesu . Cyangwa Marilyn Monroe. Ntabwo nabasha guhitamo. »
Nk’uko Elle Magazine yabitangaje, Kim Kardishian usanzwe azwiho kwifoza amafoto avugisha benshi, muri iyi minsi ari mu gikorwa cyo kwamamaza ibikorwa bya T-Mobile abinyujije mu kwifotora(selfie) ngo afite gahunda yo kuzashyira hanze igitabo kigizwe n’amafoto ye.
Kim Kardishian ufatwa nk’umwamikazi mu kwifotora (selfie) , ni nyina wa North West akaba yararushinganye na Kanye West muri 2014.



















TANGA IGITEKEREZO