00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Knowles na Jay Z banze kuzataha ubukwe bwa Kanye West batwerera asaga 114,900,000

Yanditswe na

Munyengabe M.Sabin

Kuya 22 April 2014 saa 11:44
Yasuwe :

Knowles na Jay Z banze kuzataha ubukwe bwa Kanye West batwerera asaga 114,900,000.
Jay Z n’umugore we Beyonce Knowles banze ubutumire bwo kuzitabira ubukwe bw’inshuti zabo Kanye West na Kim Kardashian kubera kwanga kuzagaragara kuri televiziyo zizatambutsa ubu bukwe imbonankubone(live). Nk’uko ikinyamakuru The Sun cyandikirwa mu Bwongereza cyabitangaje, aba bahanzi bombi, Jay Z n’umugore we Beyonce , bahawe impapuro zibatumira mu bukwe bwa Kanye West na Kim Kardashian buzaba mu minsi mike (…)

Knowles na Jay Z banze kuzataha ubukwe bwa Kanye West batwerera asaga 114,900,000.

Jay Z n’umugore we Beyonce Knowles banze ubutumire bwo kuzitabira ubukwe bw’inshuti zabo Kanye West na Kim Kardashian kubera kwanga kuzagaragara kuri televiziyo zizatambutsa ubu bukwe imbonankubone(live).

Jay Z na Beyonce ntabwo bazataha ubu bukwe kubera ko buzerekanwa kuri televiziyo.

Nk’uko ikinyamakuru The Sun cyandikirwa mu Bwongereza cyabitangaje, aba bahanzi bombi, Jay Z n’umugore we Beyonce , bahawe impapuro zibatumira mu bukwe bwa Kanye West na Kim Kardashian buzaba mu minsi mike iri imbere barabwakira ndetse bavuga ko bemeye kuzabutaha.

Uyu muraperi n’umugore we, bahinduye icyemezo bari bafashe, bamaze kumva ko ubu bukwe buzerekanwa imbonankubone mu kiganiro Keeping Up With The Kardashians(KUWTK) gica kuri televiziyo E!

Jay Z na Kanye West basanzwe ari inshuti zikomeye

Iyi miryango yombi, ni inshuti zikomeye ariko ntibazabasha kwifatanya muri ibi birori bamaze igihe kirekire bitegura. Jay Z amaze gufata umwanzuro wo kutitabira ubu bukwe, we n’umugore we bageneye Kim Kardashian na Kanye West intwererano y’amapawundi 100,000 ahwanye n’amafaranga y’u Rwanda asaga 114,900,000 azabafasha mu kwezi kwa buki.

Inshuti ya hafi ya Jay Z na Beyonce, aganira n’iki kinyamakuru, yavuze ko iyi ntwererano ariyo aba bageni bazakoresha bakodesha ubwato bazabamo mu kwezi kwa buki.

Umuraperi Jay Z azatwerera amanyarwanda asaga miliyoni 114,900,000

Ati, “Jay Z yari gutaha ubu bukwe iyo aba butari kuzerekanwa mu ruhame. N’ubwo atazabutaha , yageneye Kim Kardashian na Kanye West , intwererano y’amapawundi 100,000, bazakodesha ubwato bazabamo mu kwezi kwa buki”

Aya mafaranga Jay Z agiye guha aba bombi bazayifashisha mu kwezi kwa buki.

Kanye West na Kim Kardashian, ubukwe bwabo buzabera mu mujyi wa Paris , mu gihugu cy’u Bufaransa, ku itariki ya 24 Gicurasi 2014. Bagiye kwambikana impeta mu buryo bwemewe n’amategeko bafitanye umwana umwe w’umukobwa witwa North West kuri ubu ufite amezi 10 y’amavuko.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages